Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Twinjirane muri NEC na Diane Rwigara aho yatangiye imikono y’abamushyigikiye mu kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda

Thursday 30 May 2024
    Yasomwe na

Diane Shima Rwigara, umukobwa wa Rwigara Assinapol, wabaye umwe mu batunze amafaranga atari make mu Rwanda, yageze kuri Komisiyo y’amatora aje gutanga imikono isabwa kugira ngo yemererwe kuziyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu matora ateganyijwe tariki ya 15/07/2024.

Ku isaha ya Saa tanu nibwo yari ategerejwe kuri NEC ariko yahageze saa sita zirengaho iminota mike, ikintu yabanje gusabira imbabazi itangazamakuru ryari rimutegereje ku bwinshi.

Uko yururutse imodoka yajemo kuri Komisiyo’amatora mu Kiyovu, hafi y’urugo rw’umuryango we

Iruhande rwa Perezida wa Komisiyo y’amatora, Mme Oda Gasinzigwa, Diane Rwigara yabajijwe buri rupapuro mu byangombwa yagombaga kumushyikiriza bimusabira kuba kandida Perezida.

Perezida wa Komisiyo yageze ku cyemezo cy’uko yagaragaje umutungo we Igihe umukandida aba ari mu bagomba kumenyekanisha, Diana ntiyagitanga, avuga ko ’bambwiye ko icyo kitandeba’. Perezida wa Komisiyo arikiriza, ’ok!’

Byagenze ku nyandiko y’umukandida yemeza ko ntabundi bwenegihugu afite cyangwa igaragaza ko yaretse ubundi bwenegihugu yari afite, Diane Rwigara avuga ko ’nagerageje kuvugana n’inzego zitandukanye,...’ Perezida wa Komisiyo y’amatora Gasinzigwa amusobanurira ko ’iyi ni inyandiko yanyu, mwiyandukira isanzwe. Diane Rwigara yayisobanukiwe aremera ariko avuga ko ’ntabwo bagiye babinsobanurira neza, nabajije Komisiyo, ubwo nzabyiyandikira.’

Ibyangombwa byinshi ni ibyo Diane yaje yitwaje kubyo atitwaje

Perezida wa Komisiyo yamwemereye ko yazabibagezaho undi munsi uteganyijwe.

Abajijwe icyemezo cya muganga wemewe na Leta kwigaragaza ubuzima bwe uko buhagaze, Diane Rwigara yavuze ko ’icyo ntabwo nagisobanukiwe neza ibyo basaba, wenda najya kwa muganga nyuma.

Perezida wa Komisiyo y’amatora yamusubije muri aya magambo: "Ok, ibyo udafite nonaha ntakibazo cya gihe kigenwa n’amategeko uzabizana."

Ikirango Diane Rwigara azakoresha niyemererwa kwiyamamaza

Mu bindi butandukanye n’uko abandi biba bimeze, Diane Rwigara yabajijwe icyemezo cy’uko yaba yarakatiwe cyangwa atakatiwe n’ikintu igihano kirarengeje amezi 6, atanga ifalidi (folder) y’impapuro zitari nke, nk’umuntu wafunzweho ariko akaza kurekurwa agizwe umwere kubyo giyeze gukurikiranwaho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

Uko Diane Rwigara yasohotse muri NEC

Mbere yuko nkujyana mubyo Diane Rwigara yabajijwe n’ibyo yabwiye itangazamakuru, imbere mu cyumba cya Komisiyo y’amatora, umuhango warangijwe no gusinya ku rupapuro rugaragaza ibyo Diane Shima Rwigara yashyikirije Komisiyo y’amatora, impande zombi ziyishyiraho umukono.

Nkuzimburiye amatsiko ku nkuru irambuye tugiye kugutunganyuriza ku mugabo n’imigambi ya Diane Shima Rwigara azanye muri aya matora ya Perezida afatanye n’ay’Abadepite, Diane yabwiye itangazamakuru ko yazanye lisiti y’abantu 975 bamusinyiye imikono bamwemerera kujya guhatanira umwanya ashaka kwiyamamarizaho, bari kuri lisiti y’itora mu Rwanda, avuga ko iyi nshuro kubona abo bantu bitamugoye, hari icyahindutse mu myumvire y’abayobozi ariko hari ibyo aje gushyira imbere mu banyarwanda.

Akanyamuneza kari kose imbere y’itangazamakuru ryasaga n’iryamubuze mbere hose

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru