Monday . 27 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Twitter yemeye ikoreshwa ry’amafoto na video icyarimwe

Thursday 6 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Urubuga rwa Twitter rwatangaje ko rugiye gutangiza uburyo bushya buzajya bwemerera abantu gukoresha amafoto, amashusho (videos) na GIFs (amfoto anyehanyega) muri tweet imwe.

Ni ibintu bitari byarigeze bikundira abakoresha uru rubuga nkoranyambaga mu gusakaza byihuse amakuru cyangwa ibitekerezo.

Mbere umuntu yemererwaga gukoresha ifoto, nazo zitarenze enye, cyangwa se agakoresha video cyangwa GIFs kimwe ukwacyo muri tweet imwe.

Ni ibintu byinubiwe na benshi kuko hari ubwo umuntu yabaga ashaka gutanga ubutumwa mu buryo butandukanye bitamusabye gukora tweets nyinshi.

Ubu buryo bushya bwatangiye kugeragezwa ndetse bamwe bagaragaje ko babwishimiye, nubwo amahitamo yemewe kuri ubu yemerera umuntu kuvanga ibintu bine muri tweet imwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru