Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

U Burundi bwemeye ko burimo gupfusha ingabo ku rugamba

Friday 17 January 2025
    Yasomwe na

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Brig Gen Gaspard Baratuza, yemeye ko hari abasirikare b’igihugu cyabo bapfira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko ngo ntibarwana urugamba rwo guterana indabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 16 Mutarama 2025, Baratuza yagize ati “Abasirikare si ukuvuga ko batitaba Imana, bari ku rugamba, ntibaterana indabo. Ibyo byo ni byo twasinyiye, no mu bwogero uranyerera ukagwa, ukitaba Imana. Iyo ugiye ku rugamba, bavuga ko waguye ku rubuga rw’icyubahiro.”

Uyu musirikare atanze ubu butumwa nyuma y’aho bivuzwe ko Ingabo z’u Burundi zatakarije abasirikare benshi mu rugamba bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gace ka Ngungu gaherereye muri teritwari ya Masisi, tariki ya 14 Mutarama.

Leta y’u Burundi ishinjwa guhisha amakuru y’abasirikare bishwe, abishwe bakoherezwa mu buruhukiro bw’ibitaro i Bujumbura mu ibanga mbere yo kubashyingura.

Mu gihe bivugwa ko abasirikare b’Abarundi bagera kuri 200 biciwe mu gace ka Ngungu, Brig Gen Baratuza yatangaje ko uyu mubare udashoboka, kuko amakuru atabonye ku miyoboro nka France 24 adashoboka.

Ati “Njyewe mu biro no mu rugo nkurikira France 24 iminsi yose, iyo mibare nta na rimwe ndabona iciye kuri televiziyo. Ku mbuga nkoranyambaga hariho France 24 yindi, atari iriya. Njyewe nemera ikintu giciye ku muyoboro wizewe.”

Brig Gen Baratuza yahinduye imibare ivugwa, agira ati "Abasirikare 400 b’Abarundi ukabica utyo? Ariko ntimubazi! Twebwe dukomoka kuri Rushatsi, Cambarantama, muzi uko yari akaze. Kuriya ni ko tumeze. Ni intare, twebwe turi intare."

M23 yerekanye kenshi abasirikare b’u Burundi yafatiye ku rugamba, barimo bamwe batabazaga, basaba imiryango mpuzamahanga kubafasha gusubira mu gihugu cyabo.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi mu Ukuboza 2023 yabwiye abanyamakuru ko abasirikare berekanywe atari ababo, ahubwo ko ari abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara. Ni amagambo yamaganiwe kure kuko abo mu miryango yabo bahamije ko ari abasirikare ba Leta.

Ingabo z’u Burundi ziri ku rugamba mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu Ugushyingo 2023, hashingiwe ku masezerano Leta y’iki gihugu yagiranye n’iya RDC muri Kanama 2023.

Isooko: Igihe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru