Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

U Rwanda mu bihugu bya mbere mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzazanye

Friday 4 January 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na: Imfurayabo Pierre Romeo
U Rwanda ruri ku mwanya wa gatandatu ku Isi, rukaba ku mwanya wa mbere mu rwego rw’Afurika mu kubahiriza ihame ry’uburingaire, n’ubwuzuzanye nk’uko byagaragajwe na raporo y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu WEF ya 2018.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatile yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko kuwa 3 Mutarama 2019, mu butumwa yahaye abayigize bose, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’Abadepite.

Avuga ko kugeza ubu u Rwanda ari urwa 6 ku Isi mu kuziba icyuho ku birebana n’uburinganire, kandi hari ibyakozwe. Avuga ko abagore n’abakobwa benshi biga kimwe na basaza babo kandi bitabira kujya mu nzego zifatirwamo ibyemezo. Ibi ngo bikaba byaragize uruhare rukomeye mu gushyiraho amategeko, politiki na gahunda byita ku burenganzira kuri buri wese.

Mukabalisa ashingiye ku ntambwe imaze guterwa, asanga abantu bafatanyije hakiri ikizere cy’uko u Rwanda rushobora no kuzaza ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Isi.
Ku birebana n’intambwe imaze guterwa, Perezida w’Inteko avuga ko abagore n’abagabo kugeza ubu basobanuriwe neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bakaba abagore by’umwihariko bakoresha impano n’ubushobozi Imana yabahaye, baratinyuka.

Yakomeje agira ati “Guhura gutya bitwongerera ubumenyi ku cyerekezo, gahunda na politiki binyuranye by’igihugu cyacu, bityo tubashe kugira uruhare rugaragara mu kwita ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu mategeko dutora ndetse bizanatworohere kugenzura uburyo iryo hame ryitabwaho muri gahunda zose z’iterambere ry’Igihugu cyacu.

Ku ngingo ifitanye isano n’intambwe imaze guterwa ku buringanire, asanga ubushake bwa politiki n’ubuyobozi bwiza, ari byo byatumye hashyirwaho amategeko, politiki, gahunda n’inzego z’ubuyobozi zishinzwe by’umwihariko kubahiriza iryo hame.

Me Dona Kamashaza impuguke ku buringanire umwe mu batanze ibiganiro yabwiye Abadepite ko nk’abagize urwego ruhagarariye abaturage bagomba kuza ku isonga mu gusobanukirwa ihame ry’uburinganire ngo na bo bazagire ibyo babwira abaturage mu biganiro n’ingendo bakorera mu turere, abibutsa ko ariyo mpamvu y’uburinganire n’ubwuzuzanye ari zimwe muri gahunda zashyizwe mu byerekezo by’igihugu yaba iya 2020, NST 1, 2050.
Src: Imvaho

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru