Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

U Rwanda na Pakistan bagiranye amasezerano atandukanye

Tuesday 22 April 2025
    Yasomwe na

U Rwanda na Pakistan bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire ajyanye no guhugurana mu bijyanye na dipolomasi.

Ni amasezerano yasinyiwe i Islamabad, mu ruzinduko rw’akazi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yari ari kugirira muri Pakistan guhera ku wa 20 Mata 2025.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 21 Mata 2025, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro yagiranye na Ishaq byagarutse ku ngingo zitandukanye ndetse ko impande zombi zasinyanye amasezerano yo guhugurana mu bijyanye na dipolomasi.

Ati “Mu biganiro nagiranye na Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Pakistan, Ishaq Dara, twagize amahirwe yo gusuzuma umubano n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi ndetse twasinye amasezerano yo guhugurana mu bya dipolomasi.”

Yakomeje avuga ko mu bindi baganiriye harimo uburyo bari businyane amasezerano no mu zindi nzego zitandukanye cyane ko azagira inyungu ku baturage bo mu bihugu byombi.

Ati “Ndi kumwe n’inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere ndetse n’abayobozi baturutse muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda. Turi kureba uburyo twasinyana andi masezerano mu nzego zitandukanye kandi akazagira akamaro ku baturage bacu.”

Nduhungirehe yasobanuye ko amasezerano hagati y’ibihugu byombi yerekana ko u Rwanda rwifuza gukorana ubucuruzi n’iki gihugu ndetse no gufasha Abanya-Pakistan gushora imari mu Rwanda, na cyane ko rubarizwamo amahirwe menshi y’ishoramari.

Minisiriri Ishaq yavuze ko mu gukomeza umubano w’ibihugu byombi mu 2021 Pakistan yashyizeho ambasade yayo mu Rwanda mu gihe muri uru ruzinduko, Minisitiri Nduhungirehe arasiga hafunguwe na Ambasade y’u Rwanda.

Ati “Umubano w’ibihugu byombi ukomeje gutera imbere ndetse tuzakomeza kuwuzamura no mu myaka iri imbere. Mu nzego z’ubufatanye twahisemo harimo ubucuruzi, ishoramari, ubufatanye mu bya gisirikare no mu bya dipolomasi.”

Mu gihe Pakistan iri mu bihugu bya mbere bitumiza bimwe mu bicuruzwa by’u Rwanda nk’icyayi, ikawa, avoka n’ibindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, u Rwanda rwo rutumizayo ibikoresho by’ubuvuzi, umuceri, ibikoresho bikenerwa mu gukora imyambaro, ibyifashishwa mu ikoranabuhanga ry’ubuhinzi n’ibindi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru