MUTUNGIREHE SAMUEL
U Rwanda rugiye kongera kwakira izindi mpunzi n’abimukira b’Abanyafurika bari baraheze mu gihugu cya Libya bakazagera mu Rwanda ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020.
Iri ni itsinda rya kane u Rwanda rugiye kwakira nyuma y’uko rumaze igihe rwakiriye ibindi byiciro bitatu byabanje ariko bamwe mu bo rwakiriye mbere bagiye babona ibihugu bibakira byo ku mugabane w’u Burayi na Canada ku mugabane w’ Amerika.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko icyo kiciro kigiye kwakirwa mu rwego rwo kubacumbikira by’agateganyo mu gihe bagishakirwa ibihugu bibakira.
Minisiteri yavuze ko ibyo bijyanye n’amasezerano yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) agamije kwita ku mpunzi n’abimukira baheze muri Afurika bakaba babayeho mu buzima bubi cyane.
Abazakirwa kuri iyi nshuro ku wa Kane bazahita basanga bagenzi babo bagicumbikiwe mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.
U Rwanda rwizeza ko abo baturage bazakirwa neza ndetse umutekano wabo uzakomeza ubungabungwe kimwe n’uwa bagenzi babo basanze, mu gihe bagitegereje gisubizo kirambye.
Haburaga iminsi mike ngo umwaka wirenge u Rwanda rwakiriye abimukira n’impunzi zo muri Libya mu itsinda rya gatatu kuko tariki ya 25 Ugushyingo 2019 ni bwo u Rwanda ruheruka kwakira impunzi n’abimukira 117 baje basanga abandi 189 mu Nkambi ya Gashora.
Mu kwezi kwa Nzeri 2019, u Rwanda rwari rwemeye kwakira impunzi zisaga 500, mu gihe muri Libya hari ababarirwa ku 4,000 babuze amajyo nyuma yo kubuzwa kwambuka inyanja ya Méditerranée ngo berekeze i Burayi.
Abenshi mu bamaze kwakirwa mu Rwanda bakomoka muri Eritrea, Sudan, Somalia na Ethiopia. Hari bamwe bamaze kubona ibihugu bibakira kuva aho bagereye mu Rwanda.


















