Leta y’u Rwanda iri kuganira n’abafatanyabikorwa barimo Banki y’Isi kugira ngo ibone amafaranga agera kuri miliyoni 47$ (arenga miliyari 46,8 Frw) azifashishwa mu kugura inkingo za Covid-19, bitewe n’uko izo rwemerewe muri gahunda ya Covax zidahagije ngo icyorezo cya Covid-19 kiranduke burundu mu gihugu.
Gahunda y’Umuryango w’Abibumbye igamije guha inkingo ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere, yiswe Covax iteganya ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ruzahabwa inkingo zishobora gukingira 20% by’abaturage barwo, bivuze ko rutuwe na miliyoni 12,9 nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ruzahabwa inkingo zirengaho gato miliyoni 2,5 zakingira 20% by’Abanyarwanda.
Kugira ngo u Rwanda rugere kuri iyo ntego, rukeneye gukingira abaturage miliyoni 7,7 bakeneye inkingo zingana na miliyoni 15,5 kuko umuntu umwe aterwa inkingo ebyiri ugendeye ku nkingo za Pfizer BioNTech na AstraZeneca ziri gutangwa mu gihugu uyu munsi.
Mu gihe gahunda ya Covax yatanga umusaruro witezwe wo gukingira 20% by’abaturage, n’ubwo bitarizerwa neza bitewe n’impamvu zirimo kutagira igishoro gihagije cyo kugura inkingo ndetse n’ubuke bwazo ku isoko mpuzamahanga, u Rwanda rwasigarana nibura abaturage miliyoni zirengaho gato 5,1 bakeneye gukingirwa kugira ngo igihugu cyizere kurandura icyorezo cya Covid-19, uramutse ukuyemo miliyoni 2,5zaba zakingiwe muri gahunda ya Covax.
Leta yateganyije ko kugira ngo inkingo zigere ku mubare w’abaturage 60% bakenewe mu rwego rwo guhashya Covid-19 burundu, hakenewe miliyoni 124$ (arenga miliyari 123 Frw) yakwifashishwa mu kugura, kubika, gukwirakwiza ndetse no kuzitera abaturage muri rusange.
Ayo mafaranga yose ntazabonekera rimwe kuko gahunda yo gukingira izarangira mu mwaka utaha wa 2022, gusa kuri ubu Leta iri mu biganiro n’abafatanyabikorwa bigamije gushaka uko yabona miliyoni 47$ (arenga miliyari 46,7 Frw) zakwifashishwa mu bikorwa byo gukomeza gukingira Abanyarwanda, nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’Igenamigambi, Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe.
Mu bafatanyabikorwa barimo kuganirizwa kuri iyi gahunda, barimo Banki y’Isi, ndetse Rolande Pryce, Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, yavuze ko nta gihindutse, mu kwezi gutaha kwa Mata, Inama Nkuru ya Banki y’Isi ishobora kuzemeza amasezerano ya miliyoni 30$ (arenga miliyari 29 Frw), azahabwa u Rwanda kugira ngo akoreshwe muri gahunda y’ikingira rusange ikomeje mu gihugu.
Urukingo ni kimwe mu bisubizo birambye byatuma ubukungu bw’u Rwanda buzahuka, kuko bwazahajwe cyane n’iki cyorezo ku buryo Abanyarwanda 500 000 basubiye mu bukene kubera iki cyorezo, ndetse ubukungu bw’u Rwanda bukaba bwarasubiye inyuma ku kigero cya -0.2%.
Tusabe yavuze ko hashyizweho gahunda nyinshi zigamije gufasha abantu kuva mu bukene, zirimo kwegereza abaturage ibiribwa ndetse no gushyiraho Ikigega Nzahurabukungu cyatanze umusaruro ufatika mu gukomeza gutuma ibikorwa birimo ubucuruzi buciriritse bidahagarara burundu.
















