Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

U Rwanda rushobora kurandura kanseri y’inkondo y’umura mu 2027-Min Nsanzimana

Monday 3 February 2025
    Yasomwe na

Minisitiri w’ubuzima, Dr. nsanzimana Sabin yantangaje ko u Rwanda rwiyemeje kurandura kanseri y’inkondo y’umura mu 2027, imyaka itatu mbere y’icyerekezo cy’ikigo cy’ubuzima ku Isi (WHO) cyo kugera ku ntego mu 2030.

Nsanzimana yashimangiye ko iyi ntego ishoboka binyuze mu bufatanye bwose. Kanseri y’inkondo y’umura ikomeje kuba imwe mu mpamvu zikomeye zitera urupfu ku bagore muri Rwanda. Buri mwaka, abandura iyi kanseri bashya bari hagati ya 600 na 800 baramenyekana, ikaba itera imfu abagera kuri 600.

Mu kiganiro cyabaye ku wa gatandatu, tariki 1 Gashyantare, ubwo hatangazwaga ku mugaragaro gahunda yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura na gahunda y’icyenda y’Ingamba z’Ubuzima, minisitiri Nsanzimana yashimangiye akamaro ko gushyira hamwe n’abafatanyabikorwa bose kugira ngo intego igerweho.

Yagize ati: "Uyu ni umwanya udasanzwe wo kongera kwemeza ukwiyemeza kwacu ku muryango utarwaye, utariho kanseri y’inkondo y’umura. Niba dukomeje gushyira imbaraga, iyi ntego iroroshye kugerwaho."

Yakomeje avuga ko timwe mu turere, nka Gicumbi, tumaze kugera ku intambwe ikomeye mu kurandura iyo kanseri.

Umwe mu bakize kanseri y’inkondo y’umura, Josephine Kanyange yavuze uko kwisuzumisha kare byamufashije uyu munsi akaba ari umutangabuhamya bwo kurokoka urupfu rw’iyi ndwara idakunze guhusha uwo yatatse.

yagize ati: “Mu 2020 nabonye impinduka mu gihe cy’amezi yanjye y’uburumbuke, nuko nza kugana umuganga w’abagore. Nasanzwemo kanseri y’inkondo y’umura, ariko ku bw’amahirwe, yari iri mu cyiciro cya mbere. Nyuma yo gukurikiranwa kuva muri Kamena kugeza mu Gicurasi, ndakira burundu mu Kuboza,”

Yashishikarije abagore bagenzi be kujya bipimisha kenshi. “Kanseri y’inkondo y’umura ni ibintu bikomeye, ariko kuyimenya hakiri kare bituma ivurwa neza."

Dr. Prebo Barango, inzobere mu ndwara zitandura mu ishami ry’umuryango mpuzamahanga ryita ku buzima, WHO, yashimye imbaraga ziri gushyirwaho n’u Rwanda mu kwita ku buzima bwiza bw’abaturage.

“Gahunda y’Ingamba z’Ubuzima ishingiye ku byagezweho mu bihe byashize, nko kugabanya urupfu rw’ababyeyi no kunoza imikorere y’ibigo by’ubuvuzi. Ukwiyemeza kw’u Rwanda mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura ni ikintu cy’agaciro.”

Yagarutse ku kibazo cy’ubuzima gikomeye kanseri y’inkondo y’umura isigaranye ku isi yose, cyane cyane muri Afurika, aho igipimo cy’iyandura ari 31.9 kuri 100,000 z’abagore—kiri hejuru cyane ugereranije n’ikigereranyo cy’isi cy’14.1.

Abagore bafite virusi ya HIV bafite ibyago bikwiriye inshuro esheshatu byo kurwara kanseri y’inkondo y’umura.

Icyizere cyo kurandura kandi Kanseri y’inkondo y’umura u Rwanda ruragikura ku kuba abangavu bose bagejeje imyaka 12 mu Rwanda bahabwa urukingo rwayo, intambwe ishimishije kuko barufata ku kigero cyo hejuru mu gihugu.

Foto: iumvaho Nshya

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru