Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

U Rwanda rwabonye izindi nkingo za Astra Zeneca 200 000

Friday 3 September 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Biturutse ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda MoD n’i z’Ubugiriki, iki gihugu cyatanze inkingo zo mu bwoko bwa Astra Zeneca ibihumbi magana abiri (200 000) mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo gukingira abaturage icyorezo cya COVID19.

Inkingo za Astra Zeneca ziterwa doze ebyiri zongeye kuboneka mu nkingo u Rwanda ruri guha abaturage mu gihe hari hashize amezi hatangwa iza Phizer nazo ziterwa doze ebyiri, zikaba zije zikurikira kandi iza Johnson & Johnson nazo zitari zimenyerewemu zikoreshwa mu Rwanda cyane ko zo umuntu aterwa doze imwe gusa.

Ni inkingo zageze mu i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nzeri 2021, zizanywe n’indege ya Gisirikare y’u Bugiriki, zakirwa na Minisiteri y’Ubuzima ari nayo igiye kuziha abaturage muri gahunda yo gukingira abaturarwanda benshi bashoboka.

Zakiriwe hashize amasaha make u Rwanda rwakiriye dose 108.000 za Johnson & Johnson rwaguze binyuze muri gahunda ya AVAT yo kugura no gukwiza inkingo mu bihugu bya Afurika.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko izo nkingo zatanzwe kubera umubano ibihugu byombi bifitanye binyuze mu gisirikare.

Ati “Ni wa mubano mwiza u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu. U Bugereki bwafashe iya mbere mu gufasha ibindi bihugu gukingira abantu benshi.”

“Bitewe n’umubano mwiza uri hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda binyuze cyane cyane mu ngabo, izi nkingo zaje muri ubwo buryo.”

Yavuze ko zigiye koherezwa mu bice by’icyaro kugira ngo naho umubare w’abakingiwe uzamuke nk’uko muri Kigali bimeze.

Abagera kuri 50% muri Kigali bamaze gukingirwa byuzuye, naho 80% bahawe dose imwe.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Ubufatanye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bugereki, Alexandros Diakopoulos, ni we washyikirije Minisiteri y’Ubuzima izo nkingo.

Yavuze ko ari igihamya ndakuka cy’uko icyo gihugu cyifuza umubano mwiza n’u Rwanda.

Yakomeje ati “Biragaragaza ugushyigikirana kwacu n’Abanyarwanda […] Twizeye ko uretse kuba iyi ari inyungu ku buzima bw’Abaturarwanda, ari n’intambwe ya mbere ikomeye ku mubano mwiza w’ibihugu byombi.”

Yatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu afite gahunda yo gusura u Rwanda, ibintu asanga bizatuma umubano urushaho gukomera haba mu bya politiki n’ibya gisirikare.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru