Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko u Rwanda rutazasubiza u Bwongereza amafaranga bwaruhaye muri gahunda yo kohereza abimukira binjira muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.
Iyi gahunda ishingiye ku masezerano y’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’abimukira no mu iterambere ry’ubukungu yashyizweho umukono bwa mbere muri Mata 2022, avugururwa mu Ukuboza 2023.
Kuva Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza mushya Keir Steamer yagera ku butegetsi, yahise atangaza ko iyo gahunda ya Rishi Sunak asimbuye b’ishyaka rye rya Conservative, yapfuye cyera, ihagaze ahubwo hagiye gushyira ingufu mu gukumira ko abimukira bakinjira mu Bwongereza.
Urwego rushinzwe ubugenzuzi mu Bwongereza rwagaragaje ko u Rwanda rwahawe miliyoni 270 z’amapawundi kugeza mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024.
Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, mu kiganiro yagiriye kuri Televiziyo y’Igihugu, yashimangiye ingingo iri muri aya masezerano, ahamya ko u Rwanda rutazasubiza amafaranga rwahawe n’u Bwongereza. Ati “Amasezerano ntabwo yigeze ateganya ko amafaranga azasubizwa.
Umuvugizi wa guverinoma wungirije kandi yavuze ko u Bwongereza butari kwishyuza amafaranga bwatanze, kuko u Rwanda rutigeze rwica ibikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye. Ati “Barishyuza bahereye hehe ko ntabyo amasezerano ateganya? Barishyuza se ni inguzanyo batanze? Hari ingingo n’imwe u Rwanda rwigeze rwica?”
Mukuralinda yasobanuye ko guverinoma y’u Bwongereza ari yo yisabiye u Rwanda kugirana na rwo aya masezerano, bityo ko mu gihe ari yo yifatiye icyemezo cyo kuyahagarika, ntacyo ishobora kubaza iki gihugu cyari kwakira abimukira.


















