Mutungirehe Samuel
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yatangaje ko u Rwanda rwakoze ishoramari mu guhangana na Covid19 bituma ruzamura ubushobozi bwo gukora umwuka wa Oxygen ukene n’indembe kwa Muganga, ruva ku gukora amacupa 600 ya litiro 50 ku munsi rugera ku macupa 2400.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu nama yahuje inzobere zibumbiye mu ishyirahamwe ry’abakora mu rwego rw’ubuzima mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba wongeyeho na Ethiopia imaze iminsi ibiri ibera ku ikoranabuhanga ariko yakiriwe n’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije yagarutse ku byo u Rwanda rumaze gukora mu guhangana na Covid19 birimo no kuzamura ubushobozi bw’igihugu mu kubasha kwita ku barwaye COVID-19.
Yagize ati "Twabashaga gukora amacupa 600 ya litiro 50 y’umwuka ku munsi ubu tugeze mu bihumbi hafi 2400 by’ubushobozi bwo gukora ayo macupa y’umwuka Kuko mu bitaro bitandukanye twashizemoo imashini zitandukanye zikora uwo mwuka, muri Kigali no hanze ya Kigali.
Ni ibintu umuntu yakishimira yuko no mu bihe bigoye nk’ibi bya Covid19 hagiye haboneka ubushobozi bukwiriye kugira ngo tobone ibikenewe kugira ngo twite ku barwayi ba Covid19 ariko na nyuma ya Covid19 umwuka uhora ukenewe mu bitaro Kuko twifashisha umwuka mu kuvura no kwita ku barwayi batandukanye cyane cyane abarwayi b’indembe."
Yakomoje abwira abitabiriye iyo nama bo mu bihugu bitandukanye ko hakwiye ubufatanye muri ibyo bihugu mu guhangana n’icyorezo cyane ko byagaragaye ko kitagira umupaka bidakozwe cyahora kigamburuza ingamba zifatwa muri buri gihugu bitewe n’impamvu zatuma kiva hamwe kikagera ahandi.
Ati "Twese twirinde kimwe iki cyorezo, abantu bakajya baza bisuzumishije, abagomba gukingirwa bagakingirwa cyane cyane nk’abari mu rujya n’uruza Kuko bafite ibyago byo kwandura byinshi ni ibintu byatugirira akamaro twese nk’ibihugu biri muri kano gace ka Afurika."
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Health care Federation, Dr. Nyirinkwaya Jean Chrisostome yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho hagomba gushyirwa imbaraga mu kurinda ko abantu bandura n’uko banduza abandi.
Akomeza agira ati "Ariko rero igihe abantu nabo barwaye, barembye hari ukumenya imiti, ukuntu abaganga bashobora kuvura abo bantu barwaye. Icyo gihe rero umuntu agomba kongera amamashini yo kuvura abantu barembye cyane."
Abitabiriye iyi nama bo muri Tanzania n’u Burundi bagaragaje ko nubwo ibihugu byabo byatinze kwinjira mu rugamba rwo ruhangana n’ikwirakwira rya Covid19 ariko batangiye kubyingiramo, ndetse n’ibikorwa byo gukingira Covid19 babitangiye.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya cyenda, kuri iyi nshuro ikaba yibandaga ku kureba uko hatezwa imbere serivisi z’Ubuzima hibandwa ku guhanga udushya binyuze mu ikoranabuhanga.















