Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasobanuye uko abasirikare b’u Rwanda bisanze bari ku butaka bw’igihugu gituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC, muri metero nkeya uvuye ku mupaka ukora ku karere ka Rubavu bitewe n’ibyo bari bakurikiranye
Mu itangazo RDF yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, ryasonywe mbere yaho ku wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2021, yavuze ko ingabo z’u Rwanda zisanze ku butaka bwa Congo nyuma yo gukurikirana abatwaye magenzu bikekwa ko bari banitwaje intwaro.
Ku Mbere taliki ya 18 Ukwakira 2021, inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu Rwanda zakurikiranye abatwaye magendu bambutse umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu Kagari ka Hehu, Umurenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu.
Inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu Rwanda zambutse zitabishaka zinjira muri DRC mu gihe zikurikirana abatwaye magendu bari bitwaje imitwaro itaramenyekanye kandi bakekwaho kuba bari bitwaje intwaro.
Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko bukomeje umubano mwiza n’Ingabo za FARDC kandi bakomeza gufatanya mu gukemura ibibazo by’umutekano.


















