Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Inzu ndangamirage mu gihugu cy’Ubwongereza yemeye gusubiza ibizingo by’imisatsi y’umwami Tewodros II wa Ethiopia, nyuma y’imyaka 150.
Iyo misatsi yakaswe ku mutwe w’umwami Tewodros II wapfyuye yirashe yanze gufatwa mpiri n’abasirikare b’Ubwongereza mu gihe bateraga igihugu cya Ethiopia mu mwaka wa 1868.
Umuhungu we, umuganwa Alemayehu, yari afite imyaka irindwi y’amavuko yahise atwarwa mu Bwongereza bamutwarana n’ibyo bari bamaze gusahura ibwami.
Uyu muhungu yahise ashyikirizwa umwamikazi Victoria w’Ubwongereza yamutunze kugeza apfuyeafite imyaka 18, amagufwa ye nibindi bisigazwa by’umubiriwe bibitswe munzu ya Windsor.
Haciyeho imyaka 60 iyo misatsi ishyikirijwe inzu ndangamurage ya gisirikare y’Ubwongereza.
Abahanga mu mateka bavuga ko inzovu 15 hamwe n’amagare 200 ari byo byakoreshejwe kugira ngo bishobore gutwara iminyago yabaga mu ngoro y’umwami Maqdala.
Mu mwaka wa 2008, Ethiopia nibwo yasabye ko Ubwongereza busubiza ubwo butunzi bwanyazwe muri iyi ngoro bufite agiciro k’amamiliyoni menshi y’amadolari y’Amerika.
Iyo nzu ndangamurage ya gisirikare yemeye gusubiza iyo misatsi y’umwami wa Ethiopia Tewodros II, ariko ikavuga ko nta bindi bintu bifite amamuko muri Afrika izasubiza. Umuvugizi w’iyo nzu yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ari icyo cyonyene kimaze gusabwa.
Umunyamakuru wa BBC Emmanuel Igunza uri mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Abeba, avuga ko ibiganiro na leta ya Ethiopia bijyanye no kugarura iyo minyago biteganyijwe gutangira mu minsi mike iri imbere.
Ethiopia isaba kandi ko ibisigarizwa by’umuhungu w’umwami, Alemayehu, bisanzwe biri mu mu nzu ya Windsor, bisubira muri Ethiopia.
ESE UMWAMI TEWODROS II NI NDE?
Yavutse mu mwaka wa 1818 kw’izina rya Kassa Hailou. Yagiye gutafa izina rya Tewodros amaze kwimikwa mu mwaka wa 1855.
Umwami Tewodros yatwaye imyaka 13 akaba azwiho ko yazanye impinduka zikomeye mw’itunganywa ry’igihugu. Buke buke yahavuye atumvikana n’abanyabulayi, harimwo n’Ubwongereza.
Ubutegetsi bwiwe bwagiye gusenyuka nyuma y’aho igisirikare cy’Ubwongereza gitereye ingoro yiwe ya Maqdala kugira ngo kibohore abanyabulayi bari bagizwe muri iyi ngoro.
Abonye agiye gufatwa kuko yari yanze kwitanga mu maboko y’abongereza, yahise afata imbunda nto (pistolet) arirasa.
Inkuru ya BBC

















