Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

UMURYANGO WA MUSONI JACKSON UHERUTSE GUPFIRA MU MPANUKA Y’ INDEGE WATANZE IKIREGO MU NKIKO

Friday 29 March 2019
    Yasomwe na

By imfurayabo Pierre
Musoni Jackson, Umunyarwanda wapfiriye mu mpanuka y’ Indege ya Ethiopian Airlines, umuryango we watanze ikirego mu butabera bwa Leta zunze ubumwe za Amerika.

RBA yatangaje ko uyu muryango wareze ‘Boeing,’ Kampani y’ Abanyamerika yakoze indege ya 737 Max 8, uvuga ko iyi ndege yari ifite ikibazo gituruka ku buryo yakozwe.

Iyi ndege ya Boeing 737 Max 8 yakoze impanuka ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2019 ubwo yari ihagurutse muri Ethiopia yerekeje muri Kenya. Mu bantu 157 bari muri iyi ndege barimo n’ Umunyarwanda Musoni Jackson wakoreraga Umuryango w’Abibumbye nta n’ umwe warokotse.

Boeing ntacyo iratangaza kuri iki kirego, gusa iherutse gutangaza ko yakoze amavugurura ku ndege zimeze nk’ iyakoze iyi mpanuka. Ayo mavugurura ni ukongeramo uburyo bw’ impuruza igihe habayeho ukuvuguruzanya kw’amakuru.

Indege ya Ethiopian Airlines yakoze impanuka nyuma y’ amezi atanu indi bihuje ubwoko ikoreye impanuka muri Indonesia igahitana abantu 180.

Izi ndege mbere y’ uko zikora impanuka zabanzaga kwicurika pilote yayicurukura ikongera ikicurika. Ibi abahanga bavuga ko byaterwaga n’ ikoranabuhanga Boeing 737 Max ikoranye rituma yicurika igihe ihagaze kugira ngo yongere yitambike. Ngo iri koranabuhanga hari igihe ryibeshya ko indege yakoze umurongo uhagaritse nyamara iri ku murongo utambitse aribyo bituma ihita yicurika.

N’ubwo Boeing iherutse gutangaza ko igiye gukosora amakosa yakozwe mu gukora iyi ndege yongeyeho ko kuba igiye kuyakosora bidasobanuye ko ari yo yateje impanuka ziherutse kuba.

Src/ukwezi.rw

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru