Umuryango nyarwanda w’Abagore bafite ubumuga(UNABU), urasaba ko buri muryango wose uhagururkira kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa byumwihariko abafite ubumuga .
Mu minsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore na bakobwaa , hibazwo kubibazo abafite ubumuga bakunze guhura na byo banarebera hamwe umwanzuro. Wafatwa.
Mubyo basabye kandi harimo n’uko muri burinyubako bazashyiraho uburyo bwo gushyiraho inzira y’abafite ubumuga.
Byavugiwe munama yabaye none kuwa 5 tariki ya 7 ukuboza 2018, aho abafite ubumuga bagaragazaga bimwe.mubibazo bitandukanye bahura byo. Birimo irishingiye ku gitsina cyane ko hari abavuga ko ngo abafite ubumuga babyara abana beza.
Basabye abanyarwanda bose ko batagomba guhishira uwakorerye ihohoterwa ufite ubumuga nkuko, basanzwe batanga amakuru kumuntu babonye acuruza ibiyobya byenge, ndetse n’uwatanze nu wakiriye Rushwa.
MUSHIMIYIMANA Godanse, Umuyobozi mukuru wa Umuryango nyarwanda w’Abagore bafite ubumuga UNABU;avuga ko hari abafite ubumuga cyane Abagore n’abakobwa bakorerwa ihohoterwa, ntibimenyekanye cyane ko iyo uwo warikorewe afite ubumuga runaka.
Agira ati"Turasaba abanyarwanda bose ko buri wese yazajya atanga amakuru kuwo abonye ahohotera Umugore cyangwa umukobwa ufite ubumuga cyimwe na batamugaye. Cyane ko hari igihe uwaba yarikoreye afite ubumuga bukurikira, Afite bwo kutabona, ubwingingo, ukutumva, ubw’uruhu, ubwo kutabona ndetse n’abafite ubukomatanyije n’ubundi butandukanye, abafite ubumuga niyo bo bahohotewe ntibasha no kwisobanura kucyaha bakorewe niyo mpamvu dusaba ubufasha mu gukumira ihohoterwa bakorerwa ".
Henry kelly Nyarwanda, uhagarariye umuyobozi wa isange one stop center, avuga ko, abafite ubumuga cyane Abagore n’Abakobwa, badakwiye guhisha uwabakoreye ihohoterwa iryo ariryo ryose.
Agira ati"Umuntu wese waba wakorewe ihohoterwa, ntimukagire ubwoba bwo kugana ibitaro bya isange one stop center, kuko turabafasha mu buryo byo kubahumuriza. Kandi hari nabaganga bashinzwe kwita kubahohotewe babahumuriza. Kubaba bahuye nihohoterwa cyane abikobwa na bagore".
Umunyamuryango wa UNABU. Sauda Mukamazimpaka w’imwaka 28, avuga ko abafite ubumuga bwo kutumva, ko bagira imbogamizi zo kwitabira inama zitandukanye kuko ntabasemuzi baba barimo. Aboneraho no gusaba ababifite munshingano ko babakorera ubuvugizi
Agira ati:"Nkatwe abafite ubumuga bwo kutavuga, biratuvuna cyane kwitabira inama zikomeye kuko ntamusemuzi uba uhari ngo adusemurire natwe twumve ibyo bavuga bityo natwe dutange ibitekerezo. Nanone rero Twasabaga ababifite munshingano nibura bazabidufashemo badushakire abasemuzi kuko natwe bya dufasha"
BARIKUNGERI Mary, Umuyobozi mukuru wa Rwanda women network avuga ko, bari gukora ibishoboka bwobyo kugira ngo abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona barimo guhugura abantu bazajya babasemurira, kugira ngo nabo bazajye bitabira ibikorwa bifitiye igihugu akamaro nko gukora umuganda ndetse no kwitabira inama bagatanga ibitekere kuko nabo nishingano zabo ibyo nabyo bizabafasha no kumenya uko bakwivugira mu igihe bahohotewe.
Bimwe mu bikorwa by’umuryango nyarwanda w’Abagore bafite ubumuga(UNABU)
– Gufasha Abagore n’Abakobwa kuganira ku inzozi z’ubuzima bise(inzira z’inzozi)
– kubafasha kumva ibibazo bibabuza kugera ku nzozi zabo.
– kubafasha mu bijyanye no kubarinda ubwoba
– kubafasha kumva ubuzima bwagagore nabakobwa babayemo.
– kubasha gutekereza kuri serivise babona iwabo, bakamenya ibibazo bafite ndetse kubafasha uko byakemuka.
– Kubaha umwanya wo kwitekerezaho, kubabaza imbogamizi bahuye nazo ndetse no kubereka uko ibyo bibazo babonye mu miryango yabo byakemuka.

















