Ubushakashatsi bwakozwe ku rukingo rwa virusi itera Sida (VIH) bwakorewe ku bantu barimo n’Abanyarwanda, bwatanze icyizere ko rushobora gutangira gufasha abantu mu myaka iri imbere.
Uru rukingo rwasuzumiwe ku bantu 393, nyuma bigaragara ko bongerewe ubushobozi bwo guhangana n’iyi virusi itera Sida. Mu isuzuma ryakozwe byanagaragaye ko rwabashije kurinda inkende zimwe virusa ijya gusa na VIH.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, igaragaza ko ku Isi habarurwa abagera kuri miliyoni 37 babana na VIH, mu gihe buri mwaka ubwandu bushya bugaragara byibura mu bantu miliyoni 1.8.
Abashakashatsi bo mu Ishuri ry’ubuvuzi rya Havard bakoze uru rukingo batangaje ko igikurikiyeho ari ugukorera igerageza ku bagore 2600 bo muri Afurika y’Epfo bafite ibyago byinshi byo kwandura, kugira ngo bemeze niba koko rushobora gukumira kwandura Virusi itera Sida.





















