Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Ubu tugiye guhana abatwara ibinyabiziga banyoye ’twihanukiriye’-ACP Rutikanga

Wednesday 6 December 2023
    Yasomwe na

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ry’umutekano wo mu muhanda, ACP Rutikanga Boniface yatangaje ko ubu noneho ba kujya bahana bihanukiriye abatwara ibinyabiziga banyoye.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Igihe, avuga ko ngamba nagiye gukaza z’abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha bakarinda iyo bakora impanuka kandi bazi ko bihanwa n’amategeko.

Ni nyuma y’impanuka ikomeye yakozwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama, Mapendo Gilbert, muri Kayonza, wagonze abantu 10 hagapfamo umwe abandi bagakomereka.

ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko uyu muyobozi yahise atabwa muri yombi mu gihe abakometetse bajyanywe mu bigo nderabuzima bitandukanye ndetse n’ibitaro kugira ngo bitababweho.

Yagize ati: “ Ubu tugiye guhana abatwara ibinyabiziga banyoye twihanukiriye, abantu nibamenye ko ibyo tuba tubigisha ari ukuri, kirazira gutwara wanyoye ibisindisha iyo ubirenzeho bibyara ibibazo nk’ibi.”

Yakomeje agira ati: “Ubu hari umubyeyi wabuze umwana, hakaba abakomeretse benshi ndetse hari n’abana bagiye kubura se kuko agiye gufungwa kubera iki cyaha rero abantu nibirinde bubahirize amategeko.”

ACP Rutikanga yavuze ko kuri uyu muyobozi afungiye mu Karere ka Gasabo mu gihe dosiye ye iri gukorwa ngo ashyikirizwe ubutabera ngo kuko iyo wafashwe utwaye imodoka wanyoye ibisindisha hakiyongeraho kwica umuntu bikurikiranwa n’ubutabera.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru