Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Ubufaransa bwegukanye irushanwa rya UEFA National League

Monday 11 October 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa ‘Les Bleus’, ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa rihuza ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi rya UEFA Nations League nyuma yo gutsinda Espagne ibitego 2-1.

Mbappe na Benzema batsindiye Ubufaransa bishimiye igikombe begukanye

Ni umukino waranzwe n’ishyaka ry’inshi ku mpande zombi; ku munota wa 66’ Umufaransa Karim Benzema yaramaze gufungura amazamu ya Espagne ndetse ku munota wa 80’ Kylian Mbappe’ yongeye kunyeganyeza inshundura. Byatumye Ubufaransa buyobora umukino birangira bwegukanye igikombe cya UEFA Nations League.

Ikipe ya Espagne nayo yakomeje kwiharira umukino, ukabona ishaka ibitego ndetse byaje kuyihira maze ifungura izamu ku munota wa 64’ ifashijwe na Mikel Oyarzabal wari uhawe umupira mwiza na Sergio Busquets aboneza mu rushundura.

Nubwo umukino ugitangira kizigenza Karim Benzema yashoboraga kuba yatsindiye Abafaransa ariko bigakomeza kwanga, hari uburyo bukomeye yabonye ku mupira mwiza yateye nyuma yo gucenga umunyezamu Unai Simon ukurwamo na myugariro Cesar Azpilicueta abantu bari bazi neza ko igitego cyagezemo.

Ubufaransa bwakomeje kubona uburyo bwinshi burimo nk’uburyo umusore witwa Théo Hérnandez yabonye maze umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu ku bw’amahirwe Espagne bituma idatsindwa ibitego byinshi.

Umukino usa nkaho ugiye kurangira Espagne yabonye uburyo bukomeye cyane bwashoboraga gutuma yishyura igitego ku ishoti ry’umusore witwa Oyarzabal na Pino Yeremi ariko ukurwamo n’umuzamu Hugo Loris wigaragaje cyane muri uyu mukino.

Igihugu cy’Ubufaransa cyabaye igihugu cya kabiri ku mugabane w’iburayi cyegukanye UEFA Nations League, nyuma ya Portugal iheruka kwegukana iki gikombe cya mbere cy’iri rushanwa mu 2019 ubwo yatsindaga Ubuholandi ku mukino wa nyuma.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru