Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ubushakashatsi bwakozwe uyu mwaka,bwagaragaje ko hagati y’Umugabo n’umugore hari ubusumbane mu kazi ndetse n’imishahara

Tuesday 3 July 2018
    Yasomwe na

Imibare mishya y’ubushakashatsi bw’ikigo k’igihugu k’ibarurishamibare bwitwa “Rwanda Labour Force Survey (LFS)” iragaragaza ikibazo cy’ubusumbane bukabije mu mirimo no ku mishahara hagati y’abogore n’abagabo.

Ubu bushakashatsi buragaragaza ko mu Rwanda hari abaturage hafi miliyoni zirindwi (6,903,839) bafite imyaka yo gukora, barimo abagore 3,670,664 n’abagabo 3,233,175.

Nubwo abagore bafite imyaka yo gukora aribo benshi ariko, abari ku isoko ry’umurimo nibo bake ugereranyije n’abagabo kuko abenshi usanga bari mu buhinzi butari ubw’umwuga butakibarwa ku isoko ry’umurimo.

Abagore bari ku isoko ry’umurimo ni ni 1,664,960 , naho abagabo baririho bakaba 2,022,946. Muri abo bari ku isoko ry’umurimo, abagore bafite akazi 1,376,751 gusa, mu gihe abagabo bafite akazi ari 1,719,527.

Imibare igaragaza ko muri Gashyantare 2018, mu Banyarwanda bafite imyaka yo gukora (hejuru ya 16) nibura 53,4% bafite akazi cyangwa baragashakisha (labour force participation rate), iki gipimo kikaba cyaramutseho 0,6% ugereranyije na Gashyantare 2017.

Impinduka zikaba zigaragara cyane mu bagore kuruta mu bagabo; Igipimo cy’abagore bafite imyaka yo gukora bafite akazi cyangwa baragashakisha cyagabanutseho 1%, mu gihe cyagabanutseho 0,1% mu bagabo.

Naho ku gipimo kijyanye n’abafite akazi ugereranyije n’ingano y’abaturage bari mu myaka yo gukora, naho urasanga abagabo bari hejuru cyane kuko igipimo cy’abagabo bafite akazi ugereranyije n’abagabo bose mu gihugu kigera kuri 53,2% muri Gashyantare 2018, naho abagore kikaba kuri 37,5%.

Igiteye impungenge aha, ni uko mu gihe igipimo cy’abagabo cyavuye kuri 52,6% muri Gashyantare 2017 kikagera kuri 53,2% muri Gashyantare 2018, muri ayo mezi 12 igipimo cy’abakore cyo cyaramanutse kiva kuri 38,3% muri Gashyantare 2017 kikagera kuri 37,5% muri Gashyantare 2018.

Mu gihe, ku rwego rw’igihugu abanyarwanda bafite akazi ugereranyije n’umubare w’abanyarwanda bahsobora gukora bose bagera kuri 44,8%. Abandi ni abahinzi batari ab’umwuga, abakiga, n’abandi bakora imirimo itabahemba cyane cyane iyo mungo.

Ubusumbane bukabije buri mu mirimo n’imishahara

Ubusumbane bukabije cyane bugaragara cyane mu mirimo ibitsina byombi bifite , ku mirimo ku rwego rw’aba-Managers abagabo 25,125 mu gihe abagore ari 12,698. Ku kiciri cy’abanyamwuga, abagabo bafite imyanya 117,711, naho abagore bakagaira 78,109.

Imyanya itandukanye n’abayirimo, mu murongo utukura ni abagore n’abagabo.Imyanya itandukanye n’abayirimo, mu murongo utukura ni abagore n’abagabo.
Ubu busumbane kandi ubusanga no ku mishahara, aho NISR igaragaza ko abagabo bo ku rwego rw’aba-Managers bahembwa byibura amafaranga 3 732 Frw ku isaha, mu gihe abagore bakora akazi kamwe bo bahembwa 2 375 Frw, ni ikinyuranyo cy’amafaranga 1 357.

Ku kiciri cy’abanyamwuga (Professionals) naho usanga mu gihe abagabo bahembwa byibura amafaranga 1 523 Frw ku isaha, abagore bo ngo bahembwa 1 210 Frw.

Mu kiciro cy’abadafite akazi dukunze kwita “Abashomeri” naho abagore nibo benshi, byibura 17,3% nta kazi bafite. Gusa, aha hatewe intambwe kuko igipimo cy’abagore b’Abashomeri cyavuye kuri 17,5% muri Gashyantare 2017, na 21% muri Kanama 2017.

Ni mu gihe ku ruhande rw’abagabo, abashomeri ari 15% bavuye kuri 16,1% muri Gashyantare 2017, na 15,2% muri Kanama 2017.

Benshi mu bagore bagira icyo bakora bari mu kiciro cy’ubuhinzi, gusa naho byibura 33,9% gusa nibo bakora ubuhinzi bw’umwuga busagurira isoko, naho abandi 66,1% bakora ubuhinzi butari ubw’umwuga budasagurira isoko.

Mu gihe mu bahinzi b’abagabo 44,7% basagurira isoko, mu gihe 55,3% gusa aribo bahinga ubuhinzi butari ubw’umwuga budasagurira isoko.

Umuseke.rw

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru