Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko mu...

Tuesday 6 October 2020
    Yasomwe na

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko mu bagize Umutwe wa FLN batawe muri yombi, hari abarwanyi 16 bari mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda ndetse ko n’abari abavugizi babiri bawo, aho bwifuza ko bose hamwe na Rusesabagina Paul bazaburanishirizwa hamwe.

Paul Rusesabagina aregwa ibyaha bitandukanye birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.

Ni ibyaha bijyanye n’umwanya w’ubuyobozi yari afite mu mutwe witwara gisirikare witwa MRCD/FLN.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yabwiye abanyamakuru ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bushimira inzego z’umutekano z’u Rwanda zagize uruhare mu itabwa muri yombi rye ndetse n’Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwagize uruhare mu isaka ryakorewe mu rugo rwe mu gukusanya ibimenyetso.

Ati “Ndanashimira mugenzi wanjye, Umushinjacyaha Mukuru w’u Bubiligi, wemeye gukorana natwe mu rwego rw’ubufatanye mpuzamahanga, bituma hasakwa aho Rusesabagina yari atuye. Ibyavuye muri iryo sakwa bizagaragazwa mu rukiko.”

Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko usibye Rusesabagina, hari abandi barwanyi b’Umutwe wa FLN bafungiwe mu Rwanda ndetse ko hari gutegurwa ikirego cyabo ku buryo dosiye zose zifitanye isano n’uyu mutwe zihurizwa hamwe.

Ati “Nifuzaga kubamenyesha ko hari abarwanyi 16 ba FLN barimo abayobozi bakuru bafunzwe, bakekwaho kugira uruhare mu bitero byabaye mu majyepfo y’u Rwanda muri 2018.”

“Muri aba harimo Nsanzubukire Félicien (uzwi nka Fred Irakiza), Anastase Munyaneza na Ndagijimana Jean-Chrétien (umwana w’uwahoze ayobora FLN, Laurent Ndagijimana wari uzwi nka Wilson Irategeka) [...] Ubushinjacyaha buzahuza ibirego by’aba 16 hamwe n’ibya Rusesabagina.”

Bo na Rusesabagina, dosiye zabo zizahuzwa n’iya Nsabimana Callixte hamwe na Herman Nsengimana bombi bahoze ari abavugizi ba FLN.

Ati “Turizera ko aba bakekwaho ibyaha uko ari 19 bazaburanishirizwa hamwe. Ibi bisanzwe bikorwa kandi biteganywa n’amategeko. Iyo abantu baregwa ibyaha bimwe bakoreye ahantu hamwe igihe kimwe, biba ari mu nyungu z’ubutabera ko baburanishirizwa hamwe.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru