Thursday . 25 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 23 June » Ishyaka ryacu rishyize imbere imibereho myiza y’Abaturage, Senateri Dr Frank Habineza – read more
  • 15 June » Abapolisi bo muri Pakistan bibeshye barasa ku muryango w’Abanya-Australia, umwana ahasiga ubuzima – read more
  • 15 June » Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 9 ndetse bitwika Katedarali y’amateka iri i Kyiv – read more
  • 15 June » RMA: Bruce Melody yegukanye igihembo, The Same bataha amaramasa – read more
  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more

Ubuzima bw’abaganga bo muri Nigeria bakoreshwa mu Bwongereza buri mu kaga

Tuesday 11 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Abaganga bakomoka mu bihugu byo muri Afurika by’umwihariko muri Nigeria bagaragaje ko babayeho nabi mu Bwongereza, aho bakoreshwa mu buryo butaboneye mu mavuriro yigenga.

Kubera imishahara myiza, abaganga benshi bo muri Afurika bakunze kwerekeza ku mugabane w’Uburayi cyane mu Bwongereza.

Hari icukumbura ryakozwe na BBC rigaragaza ko abaganga bakomoka muri Nigeria bakorera ikigo NES Healthcare cyo mu Bwongereza bakoreshwa nabi bitandukanye n’imikorere y’abandi baganga.

Abo baganga bo bagaragaje ko bakoreshwa amasaha menshi ku buryo bafite impungenge ku buzima bw’abarwayi bavura, kuko uburyo bakoreshwamo butabemerera kuvura neza.

NES Healthcare yahakanye ibyo birego, ivuga ko igerageraza gutanga ibishoboka byose ngo abaganga bakore neza.

Ishyirahamwe ry’abaganga bo mu Bwongereza naryo ryasabye ko ubwo buryo abaganga b’Abanyafurika bafatwamo bihagarara kuko bitandukanye n’ibyemewe n’amategeko.

Bivugwa ko nibura buri mwaka abaganga basaga ibihumbi bibiri bava muri Nigeria berekeza mu Bwongereza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru