Monday . 5 January 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 January » AFC/M23 ishinja MONUSCO kwivanga mu gitero cya drone cyahitanye abaturage ba Masisi-Centre muri RDC – read more
  • 18 December 2025 » AFCON 2025 yahumuye dore bimwe mu byo wamenya kuri iri rushanwa, n’igihugu gihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe – read more
  • 18 December 2025 » Minisitiri w’Intebe wa Qatar avuga ko kutubahiriza amategeko yo guhagarika imirwano kwa Isiraheli bibangamira izindi nzira y’amahoro ya Gaza – read more
  • 17 December 2025 » Hatangiye gushyingurwa abiciwe mu gitero cyabereye i Bondi muri Australia – read more
  • 17 December 2025 » Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wagenje gacye icyemezo cyo guhagarika imodoka zikoresha lisansi na mazutu mu 2035 – read more

Ubuzima bw’abaganga bo muri Nigeria bakoreshwa mu Bwongereza buri mu kaga

Tuesday 11 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Abaganga bakomoka mu bihugu byo muri Afurika by’umwihariko muri Nigeria bagaragaje ko babayeho nabi mu Bwongereza, aho bakoreshwa mu buryo butaboneye mu mavuriro yigenga.

Kubera imishahara myiza, abaganga benshi bo muri Afurika bakunze kwerekeza ku mugabane w’Uburayi cyane mu Bwongereza.

Hari icukumbura ryakozwe na BBC rigaragaza ko abaganga bakomoka muri Nigeria bakorera ikigo NES Healthcare cyo mu Bwongereza bakoreshwa nabi bitandukanye n’imikorere y’abandi baganga.

Abo baganga bo bagaragaje ko bakoreshwa amasaha menshi ku buryo bafite impungenge ku buzima bw’abarwayi bavura, kuko uburyo bakoreshwamo butabemerera kuvura neza.

NES Healthcare yahakanye ibyo birego, ivuga ko igerageraza gutanga ibishoboka byose ngo abaganga bakore neza.

Ishyirahamwe ry’abaganga bo mu Bwongereza naryo ryasabye ko ubwo buryo abaganga b’Abanyafurika bafatwamo bihagarara kuko bitandukanye n’ibyemewe n’amategeko.

Bivugwa ko nibura buri mwaka abaganga basaga ibihumbi bibiri bava muri Nigeria berekeza mu Bwongereza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru