Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ubwongereza bwemeje umugambi ntakuka wo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro

Tuesday 23 April 2024
    Yasomwe na

Icyaburaga cya nyuma kugira ngo gahunda Guverinoma y’Ubwongereza n’u Rwanda itangire gushyirwa mu bikorwa cyaraye kibonetse, binyuze mu nteko ishinga amategeko yemeje umushinga w’itegeko wa leta wo kohereza abimukira mu Rwanda.

Ni umgambi ugezweho nyuma y’imyaka ibiri y’urugamba rw’amategeko na politike byabaye gishegesha ku mugambi wa Guverinoma y’Ubwongereza, aho byasabye inkiko, inteko ndetse no kubyumvisha abo bigenewe.

Ni umugambi umaze kweguza abakuru ba Guverinoma n’abaminisitiri batari bake mu Bwongereza, aho uwari urarikiwe ari Minisitiri w’Intebe uriho Rishi Sunak.

Nyuma yuko itegeko ryemejwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Mata 2024, igisigaye ni ugutegura igihe indege ya mbere izajyana mu Rwanda abasaba ubuhingiro mu Bwongereza bahinjiye bimemewe n’amategeko kugira ngo ubudabe bwabo bube busuzumwa. Ntibizakuraho ariko no kuba uzemera gutura mu rwanda azabifashwamo akahatura, nkuko ibikubiye muri ayo masezerano hagati y’igihugu byombi bibiteganya.

Mu gihe ubu itegeko ryemejwe, igihe cya vuba gishoboka indege ya mbere yahaguruka, nkuko byagiye bivugwa, ni mu minsi 12, ariko nyuma y’uko Umwami atanze icyemezo cye, ibihita bihindura mu buryo bwemewe wa mushinga itegeko.

Mu ngiro, igihe cyo guhaguruka kw’indege ya mbere gishobora kuba nyuma y’icyo, nk’uko bivugwa na Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak ko ari hagati y’ibyumweru 10 na 12, bisobanuye ko ari mu mpera za Kamena(6) cyangwa intangiriro za Nyakanga(7).

Nabwo kandi, Rishi avuga ko “aho ni kure kurusha aho dushaka”, gusa ashimangira ko igihe cyose bakomeje kwemeza ko icyo gikorwa “kizafata igihe”.

BBC Gahuza, igitangazamakuru cy’Ubwami bw’Ubwongereza, yanditse ko abantu bazoherezwa mu Rwanda ari abasaba ubuhungiro gusa, ni ukuvuga abageze mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko bavuye mu kindi gihugu gitekanye.

Ibyo bisobanuye abantu baciye inzira yo kwambuka inyanja hagati y’Ubwongereza n’Ubufaransa, abo bakaba ari abo leta y’Ubwongereza itaremeza niba ari impunzi cyangwa ari zo. Umugambi ni ukubohereza bagasaba ubuhungiro mu buryo bwemewe mu Rwanda.

Abantu 52,000 bari mu Bwongereza nibo bari muri iki kiciro

Ubu bacumbikiwe mu bigo bya leta kandi ntibemerewe kubona akazi – abo kandi ntibigeze bumvwa n’inkiko ku kuba bakurwa mu Bwongereza, cyangwa bahabwa ubuhungiro mu kindi gihugu kure y’iwabo.

Gusa birashoboka ko leta itazabashyira bose mu ndege mu gihe cya vuba. Bishobora gufata imyaka irenga itatu ngo bose bavanwe mu Bwongereza, nubwo leta yageza ku gucyura abagera ku 15,000 ku mwaka, ibintu biheruka kuba mu 2012.

Uwo mubare waje kugabanuka nyuma y’uko habayeho kugabanya abakozi ndetse hakaza Brexit – nubwo ubu ugeze ku 5,000 ku mwaka basubizwa mu bihugu bavuyemo.

Igihe cyihuse gishoboka aho umuntu yakurwa ku nkombe y’inyanja amaze kwinjira mu Bwongereza akoherezwa mu Rwanda kigera ku byumweru bibiri.

Mu gihe abategetsi bamaze gutoranya umwimukira wujuje ibisabwa ngo yoherezwe, ahabwa iminsi irindwi amenyeshejwe ko ashobora kurizwa indege.

Nyuma y’ibyo, abategetsi bamubwira ko azurira indege mu minsi itanu.

Abimukira bazajurira

Icyo gihe cy’iminsi 7+5 cy’integuza, gisobanuye ko umuntu ugiye koherezwa ashobora kwanga icyo cyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda.

Igihe abategetsi banze icyifuzo cye, umwimukira ashobora kugerageza kujya mu nkiko. Yagera aho, akaba yasaba umucamanza kuba ahagaritse koherezwa kwe mu Rwanda.

Icyo cyemezo gifashwe cyamufasha gutegura urubanza rwe. Mu gihe abimukira benshi bahabwa icyo cyemezo cy’urukiko gisubika iyoherezwa ryabo, bishobora gutuma indege yose yari igiye guhaguruka ihagarara.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru