Hari abagore n’abakobwa bari mu miryango itandukanye iharanira iterambere no kurwanya ihohoterwa ry’umugore bavuga ko inkwano isigaye yarabaye kimwe mu bibazo abagore bamwe bahuriramo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho umugabo wakoye yitwaza ko ’uwakoye akora aho ahaka’.
Ni ikibazo cyaganiriweho mu nama yahuje Abaharanira iterambere ry’umuryango, uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, yatumijwe n’Umuryango Rwanda Women Network kuri uyu wa Gatanu, barebera hamwe uko inkwano umusore akowa umukobwa itagira uruhande ibangamira ndetse banibaza niba ikuweho mu mihango y’ubukwe nkuko mu mategeko itakirimo byakakirwa neza n’imiryango yombi.
Bamwe mu bagore bahuriye muri iki kiganiro bavuze ko hakwiye gukorwa ibiganiro bivuga cyane ku mitangire y’inkwano ku miryango igiye gushyingirana, bigafasha kuzamura imyumvire ya bamwe mu bagabo bumva ko ’Uwakoye akora aho ashaka".
Kimwe mu byahuriweho na benshi ni uko inkwano ifite agaciro mu muco no mu mibanire y’abagiye gushinga urugo ariko mu gihe iyo nkwano itabonetse cyangwa iremereye umusore uyisabwa bitaba intandaro yo gutana kwabo cyangwa gusuzugurwa kwe kwa Sebukwe.
Umuyobozi wa Rwanda Women’s Network, Mary Barikungeri avuga ko umuryango ukwiye kubakirwa ku rukundo ari nayo mpamvu inkwano idakwiye kuba impamvu yo gutandukanya abakundanye.
Ati “Umuco w’inkwano kuva na kera wari uvuze agaciro, wari uvuze urukundo, dukomeze tubijyane muri uwo murongo. Nitubijyana mu rukundo, bizaba ari rwa rukundo rugaruka kuri ba bana bacu, noneho rugende rusimbuke rugere ku miryango yombi ishakanye kuko abana bacu iyo bashakanye baba baguye imiryango.”
Barikungeri asaba ababyeyi kuganira n’abana babo kugira ngo bajye inama aho kugira ngo bashyireho ibiciro by’inkwano bibe byanaba imbogamizi ku ruhande rumwe.
Ati “Ibintu by’inkwano byabaye ngo umugabo niwe utanga ibi cyangwa umugore atanga ibi, twe tubigarura muri politiki y’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo. Niba tugomba kuzuzanya ntabwo dukwiye kuvuga ko umwe akwa uyu, reka ibyo byo gukwa bigaruke mu babyeyi, babiganire n’abana babo.”
Ku ruhande rw’abatarashaka bari muri iki kiganiro bagaragaje ko inkwano itabuza abagiye kurushinga gukora ubukwe ndetse ahubwo imiryango yombi ikwiye gufasha abana babo kubana neza idaahingiye ku buremere bw’inkwano yatanzwe ku muryango w’umukobwa.
Uwitwa Annet Mukiga yavuze ko abona inkwano ikwiye kuvaho, bigahindurwa igatangwa n’ubishaka.
Ku rundi ruhande ariko abandi bagaragaje ko inkwano idakwiye kuvaho ahubwo n’umukobwa wifite kurusha umusore yagira uruhare muri iyo nkwano ye bitiswe ’Kwikwa’.
Madamu Barikungeri yavuze ko byaba binagaragaza ko umukobwa yateye intambwe ishimishije mu myumvire igihe yagira ubwo bushobozi n’imyumvire agafasha uwo bazarushingana kubona inkwano.

























