Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Uganda: Abacungagereza babujijwe gukorana Telephone

Tuesday 22 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Muri iki gihe cy’igikombe cy’isi, abacunga gereza bo mu gihugu cya Uganda babujijwe kujyana Telephone zabo ngendanwa mu kazi, baburiwe ko abagororwa bashobora kwifashisha kurangarira ibibera muri iyi mikino bagatoroka.

Umuvugizi wa Komiseri mukuru ushinzwe amagereza, Frank Muyanja Baine, mu magambo ye yagize ati: “itangira ry’amarushanwa y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru ku wa 20 Ugushyingo 2022 n’ibyishimo byayo bishobora gutuma imfungwa zitoroka.”

Iri tangazo nk’uko tubikesha Bwiza, rigira riti: “Abakozi ntibagomba kujya ku kazi bafite telephone kuko zirangaza kandi zikabangamira urwego rwo kuba maso.”

Ibi byatangajwe mu gihe gutoroka gereza bikunze kuba inshuro nyinshi muri Uganda.

Muri Nzeri 2007, imfungwa zirenga 200 zatorotse gereza irinzwe cyane mu karere ka Karamoja mu Majyaruguru yUburasirazuba bw’igihugu.

Mu 2006, abagororwa 500 na bo batorotse gereza yo muri Arua, mu karere ka Nili y’Uburengerazuba( mu majyaruguru y’uburengerazuba).

Uganda ikaba ifite abagororwa barenga 6000 muri gereza zayo, nk’uko bigaragara mu nyandiko za leta.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru