Saturday . 20 September 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 20 September » Musanze: Abakuru b’Imidugudu baracyagorwa no kutagira ibikoresho bibafasha kunoza inshingano – read more
  • 19 September » Gatsibo: Barataka gukoresha amazi y’ibiziba – read more
  • 19 September » Rubavu: Umuco wo gutabarana wagiye nka Nyomberi – read more
  • 19 September » RDB: Amabwiriza y’ubucuruzi mu gihe cy’irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku Isi – read more
  • 19 September » Ba Ofisiye 17 baturuka mu bihugu bitandatu bongerewe ubumenyi mu gutabara aho rukomeye – read more

Uganda: Depite yeruye ko nibadakura ruswa mu nteko basanga abaturage mu mihanda

Tuesday 23 July 2024
    Yasomwe na

Nyuma yaho urubyiruko rutangiye kwigaragambya kuri gahunda rwahaye Perezida Museveni rumusaba gukemura ikibazo cya Ruswa ivugwa mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, umwe mu badepite yanze kuripfana yerura ko nihadafatwa ingamba kuri icyo kibazo baza kujya kwifatanya n’abaturage mu mihanda.

Inkundura yo kwigaragambya igeze Uganda arinako imaze ukwezi ica ibintu muri Kenya, aho urubyiruko ruri gusaba ko perezida William Ruto nawe agenda, nubwo yemeye ko atazatambutsa itegeko rizamura umusoro.

Muri Uganda ho kuri uyu wa Kabiri urubyiruko rwanze kuva ku izima kubera umuriro Museveni yari yabateguje uzabageraho rubyukira mu mihanda yo mu murwa mukuru Kampala, rusaba ko ’ruswa igomba guhagarara mu nteko ishinga amategeko’.

Baravuga ko iyi nteko, isanzwe irimo abadepite bahembwa agatubutse, irimo imikorere ishingiye kuri ruswa ndetse bakikoma na Minisiteri y’imari ya Uganda ko nayo yamunzwe na bitugukwaha.

Mu gitondo imirimo y’inteko yari yasubitswe, bibaza ukuntu babyukira mu mirimo rubanda rwabyukiye mu mihanda ikikije iyo nteko bakoreramo rubasaba ko bakora akazi batorewe bakitandukanya na ruswa.

Aho imirimo yasubukuriwe, umwe mu badepite wanze kuripfana, Hon. Alioni Odria, uhagarariye agave ka Aringa South, yatonganyirije Perezida w’Inteko n’umwungirije ko bakwiye kubavanaho igisebo bafite muri rubanda, nk’abantu batoye Bazi ko bazakora akazi kabo neza, nta kubogama mu mikorere y’inteko.

Hon Alioni yagize ati: "Twaguroreye, wowe na mugenzi wawe, kuyobora iyi nteko ntaho ubogamiye. Nyakubahwa Muyobozi w’inteko waratsinzwe ku kuyobora iyi nteko. Perezida (Museveni) ubwe yavuze neza ibintu, mu biganiro byabaye mu ijambo rye, avuga ko ’numva cyane ibivugwa ariko namaze nanjye kwemeza ibivugwa hamwe n’ibimenyetso ko hari ruswa mu nteko ishinga amategeko ya Uganda no muri Minisiteri y’Imari’."

Hon. Alioni yakomeje agira ati: "Ikibazo cyanjye cya mbere ni iki, wowe nk’umuyobozi, utuvugira, wakoze iki kugira ngo udukureho isura mbi twasizwe. Mu mihanda aho tunyura baratwita abamuzwe na ruswa, no muri iyi nteko twicayemo twagusabye wowe ubwawe n’umuyobozi wacu Hon. Anitha Among ko hari ibintu bitagenda neza mu nteko, ku bijyanye na ruswa. Duhe umwanya mu nyandiko utwemerere tuganire kuri iki kibazo. Bimaze amezi abiri, aho tunyuze hose ngo hari ruswa yamunze iyi nteko, dukeneye ko iki kibazo kiganirwaho, ese ubundi ni ukubera iki wanga ko tujya muri icyo kiganiro? Utegetswe kutagira aho ubogamira, duhe umwanya tuganire twese kandi tunganya umwanya?"

Depite Alioni aributsa kandi na Hon Anitha ko izina rye ariryo riri kuvugwa cyane mu muhanda, ko yamunzwe na ruswa bityo ikibazo gikwiye guhabwa umurongo, buri wese akagenzurwa.

Mu burakari bwinshi, yakomeje agira ati: "Nyakubahwa muyobozi turashaka ko iki kibazo kiganirwaho, bitaba ibyo tukajya kwifatanya n’abaturage mu muhanda kuko urimo kutubuza kukivugaho, twatowe n’abadutoye kugira ngo tuze tuganire duhe umurongo ikibazo, kuki wanga ko tubivugaho, kubera iki Anitha Among wanga ibiganiro, duhekeye kubaka inteko itarangwamo ruswa."

Ni ijambo ryazamuye amarangamutima ya bagenzi be mu nteko, bamwe baraseka abandi bagaragaza ko bamushyigikiye bakoma ibiganza ku ntebe bicayeho, nabo bemeranya nawe cyane, ko bakwiye gukirwaho igisebo muri rubanda.

Amakuru avuga ko iyo myigaragambyo iri kwegekwa ku gatwe ka Bobi Wine, nawe wabaye muri iyo nteko, bavuga ko ayifitemo akaboko gakomeye hakaba ari nayo mpamvu urugo rwe rumaze iminsi rugotwa n’inzego z’umutekano.

Si ku ruhande rw’abigaragambya gusa bari guhurira n’uruva gusenya mu muhanda, n’abasore n’abagabo bigendera bavuye ku byabo bari kubatuzwa shishi itabona bakarohwa mu modoka za polisi, bitiranywa n’abarimo kwigaragambya, bakagenda bibaza icyo bazize.

Yandtswe na Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru