Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Uganda: Inzoga yahitanye abantu 14

Monday 22 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Polisi y’u Rwanda Rwanda, ishami ryo mu Burengerazuba bwa Nile iri gukora iperereza ku rupfu rw’abantu 14, nyuma yo gukekwaho kwicwa n’inzoga ya “City 5”, Gin ikomeye yo mu bwoko bwa divayi ikomoka muri City 5 mu gice, cya Ayivu cyo mu Mujyi wa Arua.

Urupfu rwatangiye kugaragara mu cyumweru gishize, ku wa gatanu kugeza ku cyumweru mu gitondo mu gihe abandi bantu benshi bakiri mu bitaro.

Nk’uko abapolisi babitangaza, abantu barindwi muri bo bapfiriye mu gace ka Mvara na Oluko mu mujyi wa Arua abandi barindwi bapfira mu karere ka Madi Okollo.

Madamu Josephine Angucia, umuvugizi wa polisi mu Burengerazuba bwa Nil yemeje ibyabaye, avuga ko abapolisi bafashe bamwe kandi bagota uruganda rukora gin.

Yagize ati: "Twahisemo ingero za gin zizajyanwa muri laboratoire ya leta ishinzwe gusesengura i Kampala kugira ngo tumenye niba atari byiza ku bantu."

Madamu Angucia yihanangirije abaturage kureka kunywa gin mu gihe iperereza rigikomeje.

Usibye muri ako gace Gin iherutse ko kwica abandi bantu bane mu mudugudu wa Garia mu Karere ka Madi Okollo, mu gihe abandi 13 barimo gucungirwa ku kigo nderabuzima cya Inde III.

Umuforomokazi muri icyo kigo wasabye ko izina rye ritangazwa yavuze ko abarwayi bagaragaje umutwe, kubabara umugongo, guhagarika umutima, ndetse n’ingorane zo guhumeka.

Ati: “Aba bantu basa nkaho bagiye kumera neza ariko ubuzima bwabo bukongera kumera nabi mu buryo butumvikana utamenya aho biturutse.

Bagaragaza ububabare bw’umutwe, kubabara umugongo, n’ingorane zo guhumeka ”.

Gin ifunyikwa mu macupa ya plastike 200ml kandi idafite ikimenyetso cy’ubuziranenge cya UNB.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru