Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022, Uganda yaherereje Abanyarwanda 58 barimo abagabo 47, abagore batandatu n’abana batanu, hakiyongeraho n’undi muntu umwe ukomoka mu Burundi, bari bamaze igihe bafungiwe muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba.
Nubwo iki gihugu cyari gisanzwe kirekura buhoro buhoro Abanyarwanda cyafungiyeyo ku mpamvu zitarasobanuka neza ariko kuri ubu ibihugu byombi biri kugerageza kuzahura umubano umaze igihe urimo agatotsi.
Ibi byashimangiwe n’uruzinduko Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, aherutse kugirira mu Rwanda akaganira na Perezida Kagame.
Umubano w’ibihugu byombi wazambye ubwo u Rwanda rwatangazaga ko Uganda iri mu bikorwa byo gushyigikira abafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, mu gihe Uganda nayo yavugaga ko u Rwanda rufite ibikorwa by’ubutasi muri icyo gihugu.





















