Thursday . 25 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 15 June » Abapolisi bo muri Pakistan bibeshye barasa ku muryango w’Abanya-Australia, umwana ahasiga ubuzima – read more
  • 15 June » Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 9 ndetse bitwika Katedarali y’amateka iri i Kyiv – read more
  • 15 June » RMA: Bruce Melody yegukanye igihembo, The Same bataha amaramasa – read more
  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more

Imodoka ya Perezida Zelensky yakoze impanuka

Thursday 15 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Imodoka yari itwaye Perezida Zelensky wa Ukraine yakoze impanuka ubwo yarimo atembera mu Mujyi wa Kiev.

Ni impanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane.

Umuvugizi wa Perezida Zelensky, witwa Sergii Nykyforov, yemeje aya makuru.

Yavuze ko imodoka ya Perezida yagonzwe n’imodoka nto yinjiye mu murongo w’izindi ziherekeza Perezida.

Sergii Nykyforov, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bikimara kuba ko Perezida Zelensky atigeze akomereka nk’uko yaje no kubyandika kuri Facebook ako kanya.

Yagize ati “Perezida yasuzumwe n’Umuganga, nta gikomere kidasanzwe yasanze afite.”

Umuvugizi wa Zelensky yavuze ko umushoferi wagonze imodoka ye yakomeretse.

Ntiyagaragaje igihe impanuka yabereye areki yavuze ko ubuyobozi bukora igenzura neza bukamenya icyatumye iriya modoka yinjira mu murongo w’iziherekeza Perezida.

Yavuze ko umushoferi wagonze imodoka ya Perezida yitaweho n’abaganga bari bamuherekeje.

Nyuma y’itangazo ry’Umuvugizi wa Perezida wa Ukraine, nk’uko bisanzwe Perezida Volodymyr Zelensky yahise ashyira hanze ubutumwa bwa video akunze guha abaturage buri munsi bijyanye n’intambara Ukraine irimo n’Uburusiya, ntiyavuze iby’iyo mpanuka.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru