Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), zatangaje ko zigiye guha Ukraine imbunda zirasa ibisasu byiruka ibirometero amagana bishobora kugera i Moscow rwagati mu Burusiya birasiwe muri Ukraine.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byanditse ko ubu Uburusiya buvuga ko hari ibisasu bijya biraswa na Ukraine bikagera mu bilometero 40 uvuye ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
U Burusiya buvuga ko uburyo bwose bwabangamira umutekano wabwo mu gihugu imbere, ari ukwishyira mu byago kw’ibihugu birimo guha intwaro Ukraine.
Perezida Putin w’u Burusiya, avuga ko afite intwaro abanzi be bo muri OTAN/NATO kugeza ubu batazi, kuko ntaho arazikoresha, ariko ko nibiba ngombwa azazikoraho.
Ukraine igiye guhabwa intwaro zitwa M142 High Mobility Artillery Rocket System (HIMARS), nyuma y’uko Perezida Volodymyr Zelenskyy atangarije ko badashobora kwirukana u Burusiya mu bice bya Donbass aho bumaze kwigarurira, mu gihe Umuryango OTAN utabongereye ubufasha.
Leta ya Washington iracyarimo kugirana ibiganiro na Leta ya Kiev (Ukraine), ku kwirinda ingaruka zabaho mu gihe habayeho kurasa rwagati mu gihugu cy’u Burusiya (cyambukiranya imigabane ibiri y’u Burayi na Aziya).
Mu gihe hari Abayobozi batatu muri USA babwiye Reuters ko Leta igiye gufata iki cyemezo, Televiziyo y’Abanyamerika, CNN, yabajije Minisitiri w’Ingabo, Lloyd Austin, kugira icyo abivugaho agira ati “ntabwo nshaka kugaragaza aho tugeze dukora ibisabwa”.
Leta ya Washington kandi irimo kwiga ku buryo bwo guha Ukraine indege zo mu bwoko bwa MiG-29, na zo ngo zateye impungenge abantu ko zishobora kwinjira rwagati mu Burusiya.
Kugeza ubu ibice by’amajyepfo ndetse n’iby’uburasirazuba muri Donbass, byinshi bimaze kujya mu maboko y’u Burusiya, ariko ku ruhande rw’amajyaruguru y’uburasirazuba bw’icyo gihugu mu bice bikikije Umujyi wa Kharkiv, u Burusiya burimo kurwana ikinyumanyuma n’ubwo ari agace kari ku mupaka buhuriyeho na Ukraine.
Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, avuga ko mu gihe baba batongeye guhabwa intwaro ziremereye, batazashobora gutsimbura Abarusiya ngo babakure mu bice bamaze kwigarurira.
Hagati aho Perezida wa Belarus (inshuti ikomeye y’u Burusiya) yatangaje ko umupaka wa Ukraine n’igihugu cye na wo utorohewe, akaba yoherejeyo ingabo kabuhariwe, abantu batarasobanukirwa neza niba zizinjira muri Ukraine cyangwa zizaguma ku mupaka gusa.
Indi nshuti y’akadasohoka y’u Burusiya ari yo Iran, yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano na Leta ya Moscou ku bijyanye n’ubuhahirane bw’ibikoresho by’ibanze, n’ubwo ibihugu byinshi ku Isi biri ku ruhande rwa Amerika, byafatiye u Burusiya ibihano bijyanye n’ubukungu.
Ministiri w’Ubucuruzi n’Inganda wa Iran, Reza Fatemi Amin, yavuze ko amasezerano y’Ubuhahirane yamaze gushyirwaho imikono kugeza ubu, ashingiye ku kuba u Burusiya buzajya butanga ibikoresho by’ibanze bikomoka ku mabuye y’agaciro (ibyuma), na bwo buhabwe ibikoresho bigize imodoka ndetse n’impombo zitwara gaz.




















