Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Umugore wa mbere wahawe ipeti rya Burigadiye Jenerali muri Somalia

Wednesday 29 August 2018
    Yasomwe na

Zakia Hussen Ahmed wari Colonel yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier Jenerali, aba umugore wa mbere uhawe ipeti ryo kuri uru rwego mu mateka ya Polisi ya Somalia.

Umuhango wo kwambika amapeti abapolisi bazamuwe mu ntera barimo na Brigadier Jenerali Zakia Hussen Ahmed wabereye mu Kigo cya Gipolisi i Mogadishu ku wa 26 Kanama 2018.

Minisitiri w’Intebe muri Somalia, Hassan Ali Khayre, yashimangiye ko uruhare rw’abagore mu gihugu rukwiye kubahwa.

Yagize ati “Ndashishikariza abagore bo muri Somalia kutiha intego nto. Nakwishimira ko mwifuza kuzavamo Perezida na Minisitiri w’Intebe b’igihugu.”

Ku wa 16 Kanama 2018, nibwo Perezida wa Somalia, Mohamed Abdullahi Farmajo, yazamuye Zakia Hussein Ahmed ku ipeti rya BrigadierJenerali, anamuha inshingano zo kuba Umuyobozi wungirije wa Polisi.

Izi mpinduka zanakozwe mu gisirikare ziri muri gahunda ya Guverinoma yo kuvugurura imikorere y’inzego z’umutekano.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru