Friday . 3 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 June » Musanze: JADF yatangaje ko amafaranga y’ingengo y’imari yikubye gatatu muri uyu mwaka – read more
  • 23 June » Ishyaka ryacu rishyize imbere imibereho myiza y’Abaturage, Senateri Dr Frank Habineza – read more
  • 15 June » Abapolisi bo muri Pakistan bibeshye barasa ku muryango w’Abanya-Australia, umwana ahasiga ubuzima – read more
  • 15 June » Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 9 ndetse bitwika Katedarali y’amateka iri i Kyiv – read more
  • 15 June » RMA: Bruce Melody yegukanye igihembo, The Same bataha amaramasa – read more

Umuhanzikazi Kararisa yibarutse Imfura ye n’Umudiyasipora

Tuesday 14 June 2022
    Yasomwe na

Umuhanzikanzi w’Umunyarwanda Clarisse Karasira, yashyiize hanze ifoto yuko yibarutse imfura ye, mu ifoto y’ikiganza cy’abantu batatu, umugabo, umugore n’uruhinja ayiherekeza amagambo agaragaza ko yaruhutse.

Clarisse Karasira yashakanye n’Umunyarwanda uba hanze y’igihugu,(Umudiyasipora) muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ifashabayo Sylivain [Dejoie], ubu bakaba bishimiye kuba ababyeyi.

Mu butumwa batambukije ku mbuga nkoranyambaga zabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we, bagaragaje ibyishimo by’igisagirane byo kuba bibarutse imfura yabo.

Clarisse Karasira yifashishije ifoto igaragaza ibiganza bye n’umugabo we ndetse n’icy’umwana wabo bibarutse, yagize ati “Impundu impundu babyeyi, Ikoobe Ikoobe Abato. Umukobwa w’Imana n’igihugu hamwe n’umutware, imfura yo mu batangana baguye umuryango.”

Uyu mubyeyi yirinze kugaragaza ifoto yo mu maso h’uruhinja rwe

Clarisse Karasira yateguje abamukurikira ko vuba aha amazina y’umwana bazayamenya, nyuma y’umuhango wo kurya Ubunnyano no kwit izina nkuko nabo nk’ababyeyi babikorewe bavuka.

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi, Clarisse Karasira yari yakorewe ibirori byo kwitegura umwana yari atwise bizwi nka Baby Shower.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru