Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Umukobwa wa Kobe Bryant, Natalia Bryant yishinganishije

Tuesday 22 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umukobwa ufite imyaka 19 wa Kobe Bryant, avuga ko afite ubwoba kuko arimo guhigwa n’umuntu ufite amateka y’ubugizi bwa nabi bwitwaje intwaro.

Natalia Bryant, ibi yabibwiye urukiko kuwa mbere kugira ngo rumurinde umugabo w’imyaka 32 uhora amukurikirana nk’uko abivuga.

Mu nyandiko z’urukiko, Natalia avuga ko uwo mugabo yagerageje kumuvugisha mu myaka ibiri ishize, akavuga ko uwo afite ikibazo cyo kwibwira yibeshya ko bakundana.

Natalia avuga ko atarigera ahura cyangwa avugana n’uwo mugabo, nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Kuva icyo gihe uwo mugabo ngo agerageza kubona Natalia, bikaba byaramuteye kubaho mu bwoba. Umugabo uvugwa ntarumvikana hari icyo avuga ku birego bya Natalia.

Natalia yapfushije se, Kobe, na murumuna we Gianna mu mpanuka y’indege yabaye mu 2020. Yasigaranye na nyina Vanessa na barumuna be Bianka, na Capri. Amakuru avuga ko umugabo ugenda kuri Natalia yabonetse ku nzu ya kaminuza yigaho muri California, rimwe akanagera ku ishuri rye agendagenda hafi y’inzu.

Inyandiko z’urukiko zivuga ko biteye ubwoba kuko uyu mugabo, wigeze gufungwa ku byaha birimo ibikoreshejwe imbunda, n’ubu ari muri gahunda yo kugura imbunda ebyiri, nk’uko TMZ ibivuga. Natalia avuga ko uyu mugabo yigeze kumwandikira ubutumwa bwite burimo ifoto ya se Kobe Bryant akandikaho ngo “Yarakoze kukubyara, nizeye ko twamubyara…’Kobe’” akongeraho ifoto y’umutima utukura.

Inyandiko z’urukiko zivuga ko uwo mugabo yizeye ko bazabyarana umwana usa na Kobe.

Natalia Bryant asaba urukiko gutegeka ko uyu mugabo atagomba kurenga hafi 200m yegera Natalia, ari iwe, aho akora, ku ishuri, cyangwa ku imodoka ye. Polisi ya Los Angeles iri kuri iki kirego, mu gihe urukiko rutarafata icyemezo kuri icyo kirego.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru