Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Umuntu wa Mbere yatewemo igice cy’umubiri w’inyamanswa

Tuesday 11 January 2022
    Yasomwe na

Mu buhanga bwa muntu mu buvuzi ntibyari byakumvikanye aho umuntu akurwamo igice cy’umubiri kigasimbuzwa icy’inyamanswa mu gihe batari mu rwego rumwe.

Kuri ubu siko bikimeze, muri Amerika hari kuvugwa igikorwa cyagenze neza aho mugabo yaciye agahigo aterwamo umutima w’ingurube, imwe Umwanditse Alexis Kagame yise Indyoheshabirayi.

Umunyamerika David Bennet, yabaye umuntu wa mbere ku isi utewemo umutima w’ingurube yakujijwe mu ikoranabuhanga (genetically-modified).

Uyu mugabo w’imyaka 57, ameze neza nyuma y’iminsi itatu ishize akoreweho uko kubagwa kw’igerageza kwamaze amasaha arindwi mu mujyi wa Baltimore muri Leta ya Maryland, nkuko abaganga babivuga.

Uko guterwamo urundi rugingo byafatwaga nk’icyizere cya nyuma cyo kurokora ubuzima bwa Bwana Bennett, nubwo bitazwi uko amahirwe ye yo kubaho igihe kirekire angana.

Umunsi umwe mbere yuko abagwa, Bwana Bennett yagize ati: “Ni ugupfa cyangwa gukora uku guterwa urugingo”. Ati: “Ndabizi ko ari ukwigerezaho, ariko ni yo mahirwe yanjye ya nyuma”.

Abaganga bo ku bitaro bya Kaminuza ya Maryland bahawe ubwo burenganzira bwihariye n’ikigo kigenzura ubuvuzi muri Amerika ngo bamukorere uko kubagwa, gishingiye ku kuba Bwana Bennett yari gupfa mu gihe bitari kuba bikozwe.

Byari byaremejwe ko atujuje ibisabwa byo guhabwa urugingo rw’undi muntu, icyemezo akenshi gifatwa n’abaganga iyo ubuzima bw’umurwayi bumeze nabi cyane.

Ku itsinda ry’abaganga bakoze icyo gikorwa cyo kumuha urwo rugingo rw’ingurube, iyi ni indunduro (impera) y’imyaka yari ishize hakorwa ubushakashatsi, kandi bishobora guhindura ubuzima mu bice bitandukanye ku isi.

Bartley Griffith, muganga ubaga, yavuze ko uko kubaga kwakorewe uwo mugabo kuzatuma isi “itera intambwe imwe irushaho kwegera gucyemura ikibazo gikomeye cy’ubucye bw’ingingo [zo gutera abarwayi]”, nkuko bikubiye mu itangazo ryasohowe n’ishuri ryigisha ubuvuzi bw’abantu ryo kuri Kaminuza ya Maryland.

Icyo kibazo gikomeye gituma abantu 17 bapfa buri munsi muri Amerika bategereje kubona urugingo rwo gusimbura urundi, mu gihe amakuru avuga ko abandi bantu barenga 100,000 baba bari ku rutonde rw’abategereje guhabwa urugingo.

Kuba gukoresha ingingo z’inyamaswa mu muntu – uburyo buzwi nka ‘xenotransplantation’ – bishobora gucyemura ikibazo cy’ubucye bw’ingingo, bimaze igihe kirekire bitekerezwaho, ndetse imitsi imwe n’imwe y’umutima w’ingurube isanzwe ikoreshwa.

Mu kwezi kwa cumi mu 2021 nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, abaganga babaga b’i New York batangaje ko bashoboye gutera impyiko (cyangwa ifyigo mu Kirundi) y’ingurube mu muntu. Icyo gihe, iryo ni ryo gerageza rya mbere rikataje ryari rikozwe muri uru rwego.

Ariko, uwo muntu wahawe iyo mpyiko icyo gihe yari yarapfuye mu bwonko kandi adafite icyizere cyo kuba yazanzamuka.

Ariko Bwana Bennett yizeye ko guterwa uwo mutima w’ingurube bizatuma akomeza kubaho. Yamaze ibyumweru bitandatu ari mu gitanda mu bitaro yitegura uko kubagwa, acometse ku mashini yakomezaga kumubeshaho nyuma yuko asanzwemo indwara y’umutima igeze mu cyiciro cya nyuma cyo kumwica.

Mu cyumweru gishize yagize ati: “Mfite amashyushyu yo kuva mu gitanda nyuma yo gukira”. Ku wa mbere, byatangajwe ko Bwana Bennett yarimo guhumeka we ubwe, mu gihe yakomezaga gukurikiranirwa hafi.

Ariko ikigiye gukurikiraho ntikiramenyakana. Ingurube yakoreshejwe mu kumuteramo uwo mutima yari yarakujijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo ikurwemo uturemangingo twinshi twajyaga gutuma urwo rugingo rwangwa (rudahura) n’umubiri wa Bwana Bennett, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru