Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Umunyamabanga Mukuru wa CNDD/FDD yihutanywe hanze kubera uburwayi

Sunday 26 January 2025
    Yasomwe na

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, rya CNDD-FDD, Bwana Révérien Ndikuriyo, amerewe nabi aho ari kwitabwaho n’abaganga hanze y’igihugu, abatabdukanye barakeka ko yahawe uburozi ngo bumuhitane.

Uyu Mutegetsi Ndikuriyo amaze iminsi agaragaza ko hari ibyo atemeranyaho n’Umukuru w’Igihugu, abakurikiranira hafi politiki y’Akarere bemeza ko bifite byinshi bihatse.

Ku wa Kane, ubwo yari i Ngozi, ni bwo uyu mugabo uvuga rikijyana mu Burundi yafashwe n’indwara itunguranye maze yihutanwa kuvurirwa i Bujumbura, mbere yo koherezwa i Nairobi muri Kenya.

Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Inararibonye rw’Ishyaka CNDD-FDD, yemeje ko Umunyamabanga Mukuru waryo, Révérien Ndikuriyo, arwaye kandi ko bakomeje kumusengera.

Ndayishimiye yavuze ko Satani ashaka kwivanga mu myiteguro ya CNDD-FDD mu matora rusange ateganyijwe muri Kamena 2025, asaba abanyamuryango b’iri shyaka gusengera Ndikuriyo.

Yagize ati: "Satani ari gukora ibishoboka byose kugira ngo atuvangire kubera ko Umunyamabanga Mukuru arwaye. Ndasaba Abagumyabanga bose gukomeza kumusengera."

Amakuru umuseke watangaje ku ntandaro y’uburwayi bwa Ndikuriyo, ni uko ku wa 23 Mutarama 2025 yabyutse ari muzima nta burwayi afite, habe n’ibicurane, maze yurira imodoka n’abarinzi be yitabira igiterane cy’iminsi itatu cyateguwe n’ishyaka rye mu ntara ya Ngozi.

Uyu mugabo uzwiho imbwirwaruhame zikakaye, byaje gutungurana kuko atabashije kugera muri Paruwasi Gatolika i Ngozi cyangwa ku kibuga cy’umupira aho yari yateguriwe intebe itatse amabara y’ishyaka rye.

Amakuru avuga ko ubwo abandi bahimbazaga Imana banavuga ibigwi bya CNDD-FDD, Ndikuriyo we yari mu maboko y’abaganga bashinzwe kwita ku buzima bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru