Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Umuraperi Jay Polly yasabiwe gufungwa imyaka ibiri

Tuesday 14 August 2018
    Yasomwe na

Umuraperi Jay Polly amaze iminsi afunzwe, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita umugore we akamukura amenyo, yitabye urukiko maze ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka ibiri.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Kanama 2018 nibwo Tuyisenge Joshua uzwi nka Jay Polly yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo aburanishwa ku byaha akurikiranyweho birimo gukubita no gukomeretsa umugore we.

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison yabwiye IGIHE ko urukiko ruzafatira umwanzuro ku rubanza rwa Jay Polly saa tanu z’amanywa ku itariki ya 24 Kanama 2018 ari nabwo uyu muhanzi azasubira mu rukiko.

Jay Polly mu kwiregura kwe, yaburanye yemera icyaha aregwa cyo ‘gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje’ ariko akaba yaravuze ko yakubise umugore we abitewe n’ubusinzi.

Ubushinjachaha bwasabye ko Jay Polly yafungwa imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana(100,000). Ubushinjacyaha bwamusabiye iki gihano, bushingiye ku ngingo ya 148 y’itegeko ngenga mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Jay Polly agifatwa ku itariki ya 4 Kanama 2018, yabanje gufungirwa muri kasho ya Remera mu Mujyi wa Kigali. Yafunzwe nyuma y’uko abaturanyi be batabaje inzego zishinzwe umutekano ubwo bumvaga ari gukubita umugore we.

Muri Kanama 2015, Jay Polly yatandukanye n’umugore babyaranye mbere witwa Nirere Afsa ku mpamvu atasobanuye, icyo gihe yavuze ko basigaye bahuzwa gusa n’umwana babyaranye.

Yagize ati “Aho duhuriye ni umwana wacu dufitanye kandi ndi papa we ni imfura yanjye ndamukunda cyane mukorera byose kandi niteguye gukomeza kumukorera byose ni nawe nkorera, ariko mama we ntitukibana.”

Muri icyo gihe yari amaze iminsi mike akururana na Sharifa hashize iminsi mike bahita babyarana; budacyeye kabiri uyu na we batangiye gufatana mu mashati kugeza ubwo ejobundi barwanye akamukura amenyo.

iyi nkuru tuyicyesha ikinyamakuru Igihe.com

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru