Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Umurwa Mukuru wa Indonesia ugiye kwimurirwa Nusantara

Thursday 20 January 2022
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Kabiri Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Indonesia batoye itegeko ryimurira Umurwa Mukuru mu Mujyi wa Nusantara muri Kalimantan, aho kuba Jakarta nk’uko byari bisanzwe.

Kalimantan iherereye mu Burasirazuba bw’ikirwa cya Borneo. Izina rishya ry’Umurwa Mukuru risobanuye ‘umwigimbakirwa’ mu rurimi rwo muri icyo gihugu.

Nusantara ahateganyijwe kwimurirwa Ingoro y’Umukuru w’Igihugu

Jakarta ahasanzwe Umurwa Mukuru wa Indonesia

Kwimura Jakarta, byatewe n’ibibazo by’imyuzure byari bikunze kwibasira uwo mujyi, ndetse raporo nyinshi mpuzamahanga zigaragaza ko bitari kera ako gace gashobora kurengerwa n’amazi kakibira mu nyanja.

Indi mpamvu ni uburyo Jakarta yari ituwe cyane ku buryo byabangamiraga gahunda z’iterambere n’ibikorwa remezo bihagije.

Mu 2019 niwo mwaka Perezida Joko Widodo yari yaravuze ko Umurwa Mukuru uba wimuwe ariko byaje gukomwa mu nkokora n’impamvu zirimo iki cyorezo ariko umugambi uteganyijwe mu 2024.

The Guardian dukesha iyi nkuru yatangaje ko ubuso bw’Umurwa Mukuru mushya buzaba bungana na kilometero kare 2,561. Ni agace kari kagizwe ahanini n’amashyamba karemano.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru