MUTUNGIREHE SAMUEL
Abagize Umuryango Nyarwanda w’Abari mu za Bukuru bafata Ubwiteganyirize bw’abakozi (Pension), ARR, batangaza ko nyuma y’aho batangiye kwishyira hamwe uwo muryango, wabafashije gukemura ibibazo byabo bwite n’ibibazo rusange, ubu bakaba nta we ugiheranwa n’ubwigunge cyangwa ngo ayoberwe uburenganzira bwe ku bwiteganyirize yabikiwe n’umukoresha kandi babubyaza inyungu mu kugira amasaziro meza.
Itegeko ry’umurimo mu Rwanda rigaragaza uburyo umukoresha n’umukozi bakorana mu bwumvikane, yaba ukorera Leta cyangwa ikigo kigenga, rikagira n’ingingo zigena uko umukoresha atangira umukozi we ubwiteganyirize mu kigo k’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB). Ubw’umukozi butangwa ku n’impande zombi ku ijanisha ryagenwe bigatuma umukozi ugeze mu myaka y’izabukuru [kuri ubu ni 65 y’amavuko] abasha kujya mu za bukuru afite ubwiteganyirize buzamufasha mu masaziro ye meza.
Mu kiganiro kihariye mamaurwagasabo.rw yagiranye n’Uwimana Dorothea, Umunyamuryango akaba na Perezidante w’Umuryango Nyarwanda w’Abari mu za Bukuru bafata Ubwiteganyirize bw’abakozi (Pension) ARR, yavuze ko kuva uwo muryango washingwa n’abantu 136 mu 2006mu Mujyi wakigali, intego nyamukuru wari ushingiyeho ari ukuvana mu bwigunge abari mu kiruhuko k’izabukuru, bitewe n’impamvu zagiye zigaragara.
Ati “Kuko kuva kera ikiruhuko k’izabukuru cyajyaho, abakijyagamo bakigeragamo bakabaho mu bwigunge, kuko babaga basohotse muri rungano muri urwo rubuga rw’abakozi noneho bagera iwabo bakisanga bari bonyine, ni ukuvuga ko abaturanyi ntibari babamenyereye muri ubwo busabane, babonanaga mu bihe bidasanzwe by’ubukwe, ibyago ariko mu bihe bisanzwe by’abaturanyi ntabwo babaga bari kumwe.”
Perezidante avuga ko ibyo byatumaga abagiye mu kiruhuko k’izabukuru babaho mu bwigunge, cyane cyane ko babaga ari bake, nk’umwe mu murenge wose cyangwa ntawe, bityo uri muri icyo kiruhuko kugira ngo azabone mugenzi we bamarana irungu bimusaba gukora urugendo.
Ati “Ni yo mpamvu kenshi bavugaga bati iyo umuntu agiye mu kiruhuko k’izabukuru aba agiye gupfa, kuko ubwo bwigunge bwabagiragaho ingaruka bakanapfa koko.
Uwabaga atariteganyirije ngo abone ikintu agenda ngo ahugireho yarapfaga ariko niyo yabaga agifitte urumva bwa busabane yari amenyerenye n’abandi mu kazi iyo myaka yose kububura byamugiragaho ingaruka. Icyi ni kimwe uyu muryango waje gukemura.”
Perezidante w’Umuryango Nyarwanda w’Abari mu za Bukuru bafata Ubwiteganyirize bw’abakozi (Pension), ARR Foto Samuel M
Indi ngingo Umuryango Nyarwanda w’abari mu za bukuru bafata pensiyo waje ukemura nk’uko Perezidante Uwimana yakomeje abisobanura, ni uguharanira uburenganzira bwabo, aho benshi bageze mu za bukuru wasangaga batazi uburenganzira bwabo ku bwiteganyirize.
Ati “Umuntu akaba ahongaho ari mu kazi agakora, igihe kikazagera akajya muri pensiyo, akabona bamuhaye amafaranga akajyana ayo. Yaba yuzuye, atuzuye, ntabizi. Muri iri huriro ryacu rero ni naho bamwe bagiye bamenya ko hari uburenganzira bwabo butubahirijwe.
Agasanga muri ya misanzu bari baramutangiye mu isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi, ayo bagenzi be bakoragana bimwe babonye si yo yabonye, ugasanga abandi barabona imperekeza bamwe ntibanabimenye ariko ntanamenye ko ari uburenganzira bwe.”
Visi-Perezida w’uyu muryango ARR, Minani Faustin ahamya ko umuryango uri kubafasha nk’abantu bakoze mu mirimo inyuranye barushaho gukangurira bagenzi babo kujya mu mirimo ikorerwa hirya no hino mu midugudu, buri wese bitewe n’ibyo afitemo ubunararibonye agafatanya n’abaturanyi mu gukemura ibibazo sosiyete igihura nabyo.
Visi-Perezida w’Umuryango ARR, avua ko abasheshakanguhe bari mu za bukuru bafite ubunararibonye bafashamo umuryango nyarwanda aho bari hose/Foto Samuel M
Mu buryo bwihariye umuryango ARR ukemuramo ibibazo by’ubwiteganyirize ku bageze mu za bukuru, bashyizeho umunyamategeko ufasha ufite ikibazo ku bwiteganyirize bwe, agakurikirana ikibazo hagati y’ugiye mu za bukuru n’umukoresha, byakanga hakitabazwa urukiko.
Muri Mata 2018 uyu muryango wamenyekanye cyane ku buvugizi wakoze hashobora kuboneka inyongera kuri pension ya buri kwezi, cyane ko byari byagaragajwe ko amafaranga akiri make kandi uwakoze yarizigamiye akwiye.
Mu bindi uyu muryango wafashijemo abageze mu za bukuru bafata ubwiteganyirize, ni uko basigaye bafata amafaranga y’ubwiteganyirize buri kwezi nk’abandi bakozi mu gihe mbere bategerezaga amezi atatu.
Kuri ubu Umuryango ARR ufite amashami muri buri karere, kugeza mu mirenge imwe n’imwe aho bari kwagurira ibikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza, bibyara inyungukuri bo no ku Banyarwanda muri rusange.
Umuryango ARR uvuga ko ukomeje gushishikariza abandi bageze mu za bukuru kuwugana kugira ngo babashe kwegerana n’abandi, barusheho gufatanya kugera ku ntego zawo no gukomeza kwiteza imbere mu bikorwa no kurushaho gutanga umusanzu wabo muri sosiyete nyawranda nk’abantu bafite ubunararibonye mu nzego nyinshi z’imirimo bakozemo imyaka n’imyaka.



















