Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 3.5% mu mezi atatu ya mbere ya 2021

Tuesday 15 June 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare,NISR, cyatangaje ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, (Mutarama-Werurwe 2021), umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 3.5%, ukagera kuri miliyari 2.579 Frw uvuye kuri miliyari 2.410 Frw mu gihembwe nk’icyo cy’umwaka ushize.

Urwego rwa serivise nirwo rwagize uruhare runini rungana na 46%, rukurikirwa n’urwego rw’ubuhinzi rwagize 27%, urw’inganda rugira 20% mu gihe izindi nzego zagabanye uruhare rusigaye.

Muri serivise, umusaruro w’itumanaho wazamutseho 18%, uw’urwego rw’amabanki uzamukaho 10%. Ku rundi ruhande, umusaruro w’urwego rw’amahoteli na restaurant wagabanutse ku kigero 34%, mu gihe umusaruro w’urwego rw’ubwikorezi wagabanutseho 14%.

Igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka kibaye icya gatatu ubukungu bw’u Rwanda buzamutseho, gikurikira icya gatatu n’icya kane cy’umwaka ushize, nyuma y’uko ubukungu bwari bwamanutse ku kigero cya 12.4 mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka ushize, bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Uyu musaruro ubonetse ukurikira ikigega nzahurabukungu cya miliyari 300 Frw Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kunganira ubucuruzi bwazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, kugira ngo zibashe kuzanzamuka, zisubukure ibikorwa byazo, zibungabunge umurimo, bityo bifashe gukumira ingaruka z’iki cyorezo ku bukungu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru