Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente atangarije Inteko Ishingamategeko ko guhera muri uku kwezi kwa Munani abarimu bigisha mu mashuri abanza umushahara wabo uziyongeraho 88% mu gihe abigisha mu mashuri yisumbuye bafite impamyabumenyi ya A1 na A0 uziyongeraho 40%.
Yabitangaje kuri uyu wa mbere ubwo yabanuraga uko urwego rw’uburezi ruhagaze mu gihugu, cyane ko mashuri abanza, inshuke n’ayisumbuye.
Ibi kandi birajyana n’uko Leta yamaze gushyira mu Umwarimu SACCO miliyari 5 zizabafasha kwiguriza amafaranga yo kwiteza imbere. Umushahara wazamuwe si uwa mwarimu gusa ahubwo n’abayobozi bagize nyobozi z’ibigo by’amashuri nawo wazamuwe, (Headmaster nabo bayoborana).
Kuva na kera kose abarimu, abaganga, abakira mu nzego z’umutekano bagiye bagaragaza ikibazo cy’umushahara muto, ujtajyanye n’ibiciro biri ku isoko bahuriraho n’abandi bakozi na Leta bahembwa amafaranga asumbye kure ayabo, gusa Leta ogakomeza kugaragaza ko ishishikajwe n’imibereho yabo binyuze mu gushyiraho ingamba zitandukanye zibafasha kwiteza imbere zirimo n’Umwamimu SACCO ku bakora mu burezi.
Kuzamura igitaraganya imishahara y’abakozi bafite ubwinshi mu gihugu abahanga navuga ko bishobora guhungabanya agaciro k’ifaranga ku isoko bigatera izamuka ridasanzwe ry’ibiciro mu gihe nubundi havugwaga izamuka ry’ibiciro ku isoko ryatewe n’impamvu zirimo COVID-19 n’intambara ziri kuvugwa hirya no hino ku Isi.
















