Umushinjachaya Mukuru, Aimable Havugiyaremye, yatangaje ko u Rwanda atari rwo ruri kuburanisha urubanza rw’Umunyarwanda Kbuga Felicine, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, ku ruhare yayigizemo, asobanura icyatumye urwo rubanza rujyanwa I La Haye mu Buholandi.
Yabisobanuye mu kiganiro n’itangazamakuru tairki ya 23 Ugushyingo 2020, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’Ubucamanza kizageza tariki ya 27 Ugushyingo ku nanganyamatsiko igira iti “Ubuhuza nk’inkingi y’Ubutabera bwubaka umuryango nyarwanda”.
Yavuze ko Kabuga ari mubantu bakurikiranwaga n’urukingo mpuzamahanga Mpanabyaha rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho u Rwanda ruri i Arusha muri Tanzaniya kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ikiciro yarimo yasabwaga ko agomba gukurikiranwa na ruriya rukiko.
Ati “Hari benshi bagiye bafatwa bagakurikiranwa na ruriya rukiko; Kabuga rero yari mu bantu bashakishwaga na ruriya rukiko batafashwe ndetse n’impapuro zimufata zashyizweho na ruriya rukiko kimwe n’abandi batari barigeze bafatwa harimo Kabuga, ubu yarafashwe, harimo Augustine Bizimungu byaje kugaragara ko yapfuye ariko hari n’abandi bagishakishwa bari muri icyo kiciro cya Kabuga, harimo Maj. Protais Mpiranya, harimo Lit Col. Munyarugarama Phenias, Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo, Aloys Ndimbati ndetse na Ryandikayo. Abongabo baracyashakishwa kuko bashyiriweho impapuro na ruriya rukiko.
Bivuze rero ngo Kabuga yafashwe ku mpapuro zashyizweho na ruriya rukiko; ruriya rukiko igihe rwarangizaga manda yarwo hashyizweho urundi rugereko, ruhuza imanza zari zikiburanishwa haba Arusha habaho n’urwa Yugoslavia ndetse rukaba rufite ahantu habiri, ari ho Arusha n’i La Haye mu Buholandi.”
Yakomeje asobana ko imanza izo nkiko za Loni zikurikirana ari imanza bagombaga kurangiza ndetse zikaburanisha n’aba bantu bari bagishakishwa bakaba bataraboneka, igihe muri bo hagize ufatwa rukamuburanisha.
Ati “Bivuze rero ngo ntabwo ari u Rwanda ruburanisha urubanza rwa Kabuga, ni urwo rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (IRMCCT), bivuze ngo Kabuga ashobora kuburanirizwa hamwe muri ho kubera ko bafite habiri, i Arusha cyangwa La Haye.
Ariko kubera imikorenire dufitanye hafi ndetse n’ifatwa rye yafashwe kubera ko ibihugu byinshi byabigizemo uruhare ndetse n’u Rwanda kuko twaramukurikiranaga.
Badusobanuriye impamvu ubungubu ari kuburanishirizwa i La Haye kandi ubundi yakagombye kuburanishirizwa Arusha. Ariko kubera ko bari bafite impungenge z’ubuzima bwe, z’uburwayi afite baravuga ngo reka babe bamushyize i La Haye abe ari ho aba aburanishirizwa mu gihe bagikurikirana iby’ubuzima bwe mbere yuko bamuzana Arusha.”
Indi ngingo yasobanuwe muri iki kiganiro ni iy’ihuzwa ry’urubanza ra Rusesabagina Paul wamenyekanye muri Filme ya Hotel Rwanda, aho urubanza rwe rwahujwe n’abandi bantu bareganwa barimo na Calixte Nsabimana uzwi nka Sankala wari umuvugizi wa FLN, bisobanurwa ko bisanzwe bikorwa mu mahame y’inkiko kugira ngo bifashe ubucamanza kwihutisha urukiko.
Dodiye ya Rusesabagina yahujwe n’i’abo barwanyi bandi 16 bakoreraga mu mutwe wa FLN nk’abantu bakoraniraga hafi. Kuri izi dosiye kandi uko ari 17 ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko baje kubona undi muntu wa 18 wiyongereyeho wari ushinzwe kuzana mu mutwe wa FLN cyane cyane abana b’akobwa.
Hari gusabwa kandi ko dosiye ya Nsabimana Calixte Nsabimana ihuzwa n’iya Herman hanyuma urukiko rwabyemera dosiye yose ikaba ikubiyemo abantu 20.
















