Umucamanza lain Bonomy w’Urwego rwasigaranye imirimo y’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda, IRMCT yatangaje ko mu ntangiro za Gashyantare 2021, aribwo hateganyijwe inama ntegurarubanza y’urubanza rw’Umunyemari w’Umunyarwanda Kabuga Félicien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu Gushyingo 2020, nibwo Banomy yari yatangaje ko iyi nama yagombaga kuba hagati ya tariki 18 Mutarama na 5 Gashyantare 2021, kugira ngo yorohereze imitegurire y’urubanza hanyuma ruburanishwe kandi hirindwe ibindi bibazo byose bishobora kuvuka bikarutinza.
Itangazo rivuga iryo subukurwa ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko inama ntegurarubanza ya Kabuga iteganyijwe tariki 3 Gashyantare 2021, aho byitezwe ko muri iyo nama ari bwo hazatangazwa itariki urubanza nyirizina ruzatangira kuburanishwa.
Kabuga ukurikiranyweho ibyaha birindwi bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Yaherukaga kwitaba urukiko tariki ya 11 Ugushyingo 2020, i Lahe mu Buholandi ari naho afungiye.
Iby’inkuru ya Kabuga byaherukaga kuvugwa ku itariki ya 21 Ukwakira 2020, ubwo Umucamanza Iain Bonomy yahinduye Urwandiko rwo kumufata n’Itegeko ryo kumwimura kugira ngo yimurirwe muri Gereza y’Umuryango w’Abibumbye, ku Ishami rya IRMCT ry’i La Haye ari naho ari kugeza ubu mu gihe inama ku rubanza rwe igiye guterana.

















