Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021 Abanyarwanda n’Isi yose muri Rusange baratangira gukurikirana byihuse urubanza rwa Muhayimana Claude, Umunyarwanda ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni urubanza ruzaba kuva tariki 22 Ugushyingo kugeza ku 17 Ukuboza, mu rukiko rwa rubanda [cour d’Assises] i Paris mu Bufaransa aho aba kuva yahahungira.
Muhayimana akurikiranweho icyaha cy’ubufatanyacyaha nk’icyitso [la complicite]. Akekwaho gutanga ubufasha bwa ngombwa ngo icyaha[cya Jenoside] gikorwe. Mu byo Muhayimana aregwa harimo ko yatwaraga mu modoka interahamwe zajyaga kwica abatutsi mu ishuri ryisumbuye rya Nyamishaba, no mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero hahoze ari muri perefegitura ya Kibuye. Uyu yari umushoferi wa Guest House ya Kibuye mu gihe cya jenoside.
Muhayimana ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa, kuva mu 2010, yavukiye ku Kibuye ubu ni muri Karongi.
Muhayimana akekwa mu gitero cyagabwe ku ishuli rya Nyamishaba mu kwa kane 1994 n’ubwicanyi bw’impunzi z’abatutsi zari zahungiye i Karongi, Gitwa na Bisesero hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa gatandatu 1994.
Uretse ibyo kandi, Muhayimana ashinjwa kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwabereye kuri Kiliziya ya Kibuye ku italiki ya 17/4/1994 no ku munsi wakurikiyeho kuri Stade Gatwaro, ahabarwa ibihumbi by’abishwe aho hombi.
Hari itsinda ry’abanyamakuru bo mu Rwanda boherejwe mu Bufaransa gukurikirana imikirize y’uruhanza rwa Muhayimana Claude kugira ngo Abanyarwanda barukurikirane umunota ku wundi.















