Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more

Urubanza rwa Muhayimana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ruratangira kuri uyu wa Mbere

Sunday 21 November 2021
    Yasomwe na

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021 Abanyarwanda n’Isi yose muri Rusange baratangira gukurikirana byihuse urubanza rwa Muhayimana Claude, Umunyarwanda ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni urubanza ruzaba kuva tariki 22 Ugushyingo kugeza ku 17 Ukuboza, mu rukiko rwa rubanda [cour d’Assises] i Paris mu Bufaransa aho aba kuva yahahungira.

Muhayimana akurikiranweho icyaha cy’ubufatanyacyaha nk’icyitso [la complicite]. Akekwaho gutanga ubufasha bwa ngombwa ngo icyaha[cya Jenoside] gikorwe. Mu byo Muhayimana aregwa harimo ko yatwaraga mu modoka interahamwe zajyaga kwica abatutsi mu ishuri ryisumbuye rya Nyamishaba, no mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero hahoze ari muri perefegitura ya Kibuye. Uyu yari umushoferi wa Guest House ya Kibuye mu gihe cya jenoside.

Muhayimana ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa, kuva mu 2010, yavukiye ku Kibuye ubu ni muri Karongi.

Muhayimana akekwa mu gitero cyagabwe ku ishuli rya Nyamishaba mu kwa kane 1994 n’ubwicanyi bw’impunzi z’abatutsi zari zahungiye i Karongi, Gitwa na Bisesero hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa gatandatu 1994.

Uretse ibyo kandi, Muhayimana ashinjwa kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwabereye kuri Kiliziya ya Kibuye ku italiki ya 17/4/1994 no ku munsi wakurikiyeho kuri Stade Gatwaro, ahabarwa ibihumbi by’abishwe aho hombi.

Hari itsinda ry’abanyamakuru bo mu Rwanda boherejwe mu Bufaransa gukurikirana imikirize y’uruhanza rwa Muhayimana Claude kugira ngo Abanyarwanda barukurikirane umunota ku wundi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru