Monday . 20 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Urubanza rwa Rusesabagina ruraburanishwirizwa mu ruhame kuri uyu wa Gatatu ku Kimihurura

Tuesday 16 February 2021
    Yasomwe na

Urubanza rwahurijwe hamwe ruregwamo Paul Rusesabagina wari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD na Nsabimana Callixte wiyise Major Sankara ndetse na Herman Nsengimana, abo babiri bahoze ari abavugizi b’umutwe wa FLN ndetse n’abarwanyi babo uko ari 17 ruratangira kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021 mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga ruri i Kigali ku Kimihurura.

Uru ni urubanza ruburanishwa n’urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha imanza z’ibyaha mpuzamahanga n’ibyamvukiranya imipaka, ruherereye mu karere ka Nyanza.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Harrison Mutabazi yabwiye Urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru ko nyuma yuko urubanza rwimuriwe mu cyumba cyagutse ku Kimihurura abantu benshi basabye kurukurikirana imbonankubone ariko ubu bashobora no kwifashisha ikoranabuhanga bakarukurikiraniraho, ku mpamvu z’ingamba zo kwirinda COVID-19.

Yagize ati "Impamvu ya mbere ni uko twagiye tubona ubusabe bw’abantu benshi bandika bifuza ko barukurikirana ariko nanone turi mu bihe by’iki cyorezo cya COVID-19, bityo icyumba dufite ntabwo cyakwakira abantu bose kandi ngo hubahirizwe kwirinda COVID-19.

Twahisemo ubundi buryo bw’ikoranabuhanga; abashaka, ababyifuza barukurikirana mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko batiriwe baza ahangaha ku Rukiko rw’Ikirenga."

Umwanzuro wo guhuza izi manza waashwe tariki ya 3 Ukuboza 2020 nyuma yuko urukiko rusanze ibyaha byiganjemo iby’iterabwoba, gushinga umutwe w’ingabo utemewe no kwemera kuwujyamo, kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda n’ibindi byose babihuriyeho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru