Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Urubanza rwa Tundu Lissu rwasubukuwe

Monday 9 February 2026
    Yasomwe na

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, Tundu Lissu, yongeye kugezwa imbere y’urukiko kuri uyu munsi, aho akomeje kuburanishwa ku byaha byo kugambanira igihugu mu Rukiko Rukuru rwa Dar es Salaam.

Urukiko rwemeje ko iburanisha rizakomereza kuva kuri uyu munsi kugeza ku ya 6 Werurwe 2026. Uru rubanza rurimo kuburanishwa n’abacamanza batatu b’Urukiko Rukuru ari bo Ndunguru, J. Karayemaha na Kiwonde.


Tundu Lissu ashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu.

Kuri ubu, urubanza rugeze mu cyiciro cyo kumva abatangabuhamya bashinja, aho ibimenyetso bitangwa mu buryo burambuye kandi hakurikijwe amategeko agenga imiburanishirize.

Ishyaka CHADEMA riyobowe na Lissu ryahamagariye abarwanashyaka baryo n’abaturage muri rusange gukurikiranira hafi iyi dosiye, rivuga ko ari igipimo gikomeye cyerekana urwego rwa demokarasi n’ubutabera muri Tanzania.

Lissu yafashwe muri Mata 2025 nyuma y’umunsi umwe akoze igikorwa cya politiki mu majyepfo y’igihugu, ahita ashinjwa icyaha cy’ubugambanyi. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko gufungwa kwe byari umugambi wa leta ya Perezida Samia Suluhu Hassan wo kumubuza kuzitabira amatora ya perezida yabaye mu mwaka ushize.


Abashyigikiye Tundu Lissu bari benshi mu rukiko.

Si ubwa mbere Lissu atabwa muri yombi, kuko no mu bihe byashize yagiye afungwa inshuro nyinshi. Mu 2017, ku butegetsi bwa John Magufuli, yarokotse igitero cyo kumwica ubwo yaraswaga amasasu 16, bimuviramo guhungira mu mahanga.

Yaje kugaruka muri Tanzania mu 2020 kugira ngo ahatane na Magufuli mu matora ya perezida, ariko nyuma yo gutangaza ibyavuye muri ayo matora, yongeye kuva mu gihugu avuga ko yabayemo uburiganya.

Lissu yagarutse mu gihugu mu 2023 nyuma y’uko Perezida Samia Suluhu Hassan akoze impinduka zigamije kongera ubwisanzure ku mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru