Urubyiruko rufite inyota mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga rurasaba gushyigikirwa, ibihangano biva mu bitekerezo byabo bikababyarira inyungu zikagera no ku bandi ndetse bikagura amasoko mu guhanga udushya tugamije gukemura ibibazo abantu bafite.
Hari kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kamena 2024, ubwo urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu mashuri yigisha ikoranabuhanga muri gahunda ya ICP Rwanda yigisha ikoranabuhanga rya blockchain basozaga amarushanwa ya gushaka udushya mu mishinga y’ikoranabuhanga (Hackathon).
Ni amarushanwa asojwe nyuma y’amezi atatu hahugurwa abanyeshuri bo muri kaminuza eshanu hagamijwe kureba umusaruro wavuye muri ayo mahugurwa.
Abanyeshuri bitabiriye gusoza iri rushanwa, ryabonetsemo imishinga umunani y’abaturutse mu bigo birimo IPRC Ngoma, iya Huye, Tumba no muri kaminuza ya Ines Ruhengeri yo mu mujyi wa Musanze, aba IPRC Musanze nibo batabashije gusoza irushanwa kubera amasomo menshi bahugiyemo.
Niyomungeri Enock ni umunyeshuri wo muri IPRC Ngoma, wo mu itsinda ryegukanye umwanya mbere, kubera umushinga wabo wo kugaragaza aho umusaruro w’icyayi cy’u Rwanda wakomotse "tracing Rwanda tea production using Blockchain". Yavuze ko bagiye basanga mu nganda zitandukanye zikora icyayi habamo ikibazo cy’uko amakuru y’icyayi adafitiwe umutekano bityo bikorohereza abacyigana kucyiyitirira.
Yagize ati: "Ubu twifashishije ikoranabuhanga rigezweho, nibyo twaje kurwanya kuko noneho ibintu byose bifitiwe umutekano ndetse n’icyayi cya nyuma kikagera ku muntu ukinywa bwa nyuma abasha kumenya neza uwagihinze n’uwagiteguye."
Mugenzi we Mukanzayituriki Chantal bakoranye uyu mushinga, yagize ati: "Ubona leta muri rusange igena igiciro cy’icyayi ititanye kumenya ngo icyayi cyeze he; uko kigenda cyera mu bice bitandukanye mu misozi no mu bishanga niko gitandukana no mu buryohe, rero ibyo biciro babigena batitaye kuri ibyo bigiye bigitandukanya. Rero twe umushinga wacu ni uwo kwibanda kuri abo baturage kugira ngo ukiguze abone amakuru y’ibikigize bityo abone amafaranga ahwanye n’umwimerere w’icyayi cye."
Akomeza avuga ko kugira ngo icyo gitekerezo cyabo kizabyare umusaruro ku mpande zombi bisaba ko baterwa inkunga n’inzego zibishinzwe.
Ati: "Turifuza ko uyu mushinga twakomeza kuwukoraho kugera ugiye ku isoko ugatangira ugakoreshwa, ugafasha abaturage nkuko twabitekereje. Icyo twifuza kuri RISA ndetse na ICP Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa, turifuza ko bakomeza bakafufasha, bakatuba hafi ndetse n’ubufasha bw’amafaranga bakadushyigikira, no mu bundi buryo busanzwe."
Aba banyeshuri bavuga ko abahinzi bazaba bizeye ko nta giciro kizongera guhindagurika bitewe n’uko kwiganwa kw’icyayi byakozwe n’abanyamahanga kuko bamenye akarusho k’icyayi cyabo.
Mu kurinda ayo makuru kandi bashyizeho ikitwa bar code, izatuma uyifotora ku gifuniko ukabona muri Telefone ifite internet amakuru yose yerekeye icyo cyayi.
Dr. Adolphe ni umuyobozi muri RISA ushinzwe gusesengura ikoranabuhanga rishya rigezweho, yavuze ko aya marushanwa yongerera ubumenyi abanyeshuri ku mishinga baba bafite mu mitwe yabo ikabyazwa umusaruro.
Ati: "Sino mu cyayi gusa bizagirira akamaro ahubwo ni mu bikorwa byose by’u rwanda, iri koranabuhanga barimo barakoreramo rya blockchain akamaro karyo ni ukurinda ba rushimusi b’amakuru bashobora kwiyitirira ibintu by’abandi."
Akomeza asobanura ko binafasha abahinzi bo hasi, igihe bahinze bagasarura, bagatanga umusaruro mu bacuruzi batandukanye hajya habamo abiyongereramo ibindi bintu bikica amakuru y’umwimerere w’igihingwa cya mbere ariko iryo koranabuhanga rikaba ririnda ko hagira andi makuru yongerwamo bityo wa muhinzi nyirabyo hakamenyekana umwihariko we.
Ubuyobozi kandi burabasaba abanyeshuri gushyira umutima mu guhanga udushya bataganije mbere na mbere amafaranga ahubwo ari ubumenyi buzabageza ku mafaranga birambye.
Ati: “Ngira ngo icya mbere bakeneye gusumbya ibindi ntabwo ari amafaranga, ni ubumenyi, bwo kugira ngo batunganye ibitekerezo bari bafite bibe byababyarira imishinga ishobora kubabyarira inyungu ku giti cyabo ndetse no ku bandi bantu benshi muri rusange.”
Mu mishinga 18 yatangiriweho n’iri rushanwa 8 niyo yahataniye igihembo nyamukuru hahembwa itatu ya mbere yahize indi.
Byitezwe ko uko hazagenda haboneka ubushobozi hazakomeza kongerwa umubare ndetse n’abahuguwe bafashwe guhugura banda.
Kugeza ubu abamaze guhugurwa ni abagera kuri 509, bahawe ubumenyi bwo mu masomo n’ubwo mu ngiro, bakaba bafite icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu gukora porogaramu za mudasobwa mu bya Block chain.
Umushinga wakoze ku cyayi ni umwe gusa wanabaye uwa mbere, indi iri mu zindi ngeri zirimo gucunga inyunako n’indi mitungo itimukanwa.






















