Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Urubyiruko rurimo kwandura virusi itera SIDA kuruta abakuze

Friday 2 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Habimana Bonaventure

Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima bugaragaza ko Urubyiruko rw’u Rwanda ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ari rwo rwandura virusi itera SIDA kuruta abakuze.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukwakira 2022 mu Karere ka Huye ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC, Noella Bigirimana, yavuze ko igihugu gihagaze neza mu kurwanya Virusi itera SIDA ariko ngo haracyari imbogamizi mu kuyirwanya mu rubyiruko kuko umubare munini w’abandura bashya ariho biganje.

Ati: “ Ubwandu busigaye bwiganje mu rubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka 15- 24. Muri bo abenshi ni abafite Virusi itera SIDA batabizi.”

Yasabye urubyiruko kuba ku isonga bakitabira gahunda za Leta zibakangurira kwirinda SIDA kandi bagaharanira kumenya uko bahagaze.

Uwihirwe Noella, umukobwa w’imyaka 21 ukora umwuga w’uburaya aganira n’ikinyamakuru Mamaurwagsabo yavuze ko mu gace atuyemo abona urubyiruko rusigaye rwishora mu busambanyi kurusha ababubatse. Yavuze ko impamvu ahanini abona ishingiye ku businzi bwiganje mu rubyiruko.

Yagize ati “ Abasore b’aho ntuye iyo amaze guhaga inzoga nta kindi akora kitari ugusambana. Ubusambanyi mu rubyruko buragaragara cyane pe! (...) Urumva nawe umuntu wasinze hari n’ubwo gukoresha ako gakingirizo atabyibuka”

Intego y’u Rwanda kimwe n’isi yose ni uko mu mwaka wa 2030 SIDA yaba yarandutse burundu.

Kuri ubu Leta y’u Rwanda iri mu bukangurambaga buzamara amezi atatu bugamije guhuza imbaraga mu kurandura SIDA.

Ni ubukangurambaga buzakorerwa mu bitaramo by’abahanzi, ku mbuga nkoranyambaga n’ibiganiro.

Imibare y’umwaka ushize igaragaza ko ku isi abanduye SIDA ari miliyoni 38,4. Muri abo bose, abari munsi y’imyaka 15 ni miliyoni 1,7.

Muri iyi mibare kandi abagore n’abakobwa bihariye 54%.

Mu Rwanda, imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko abanduye kuri ubu ari ibihumbi 230 bangana na 3%. Muri aba, abafata imiti igabanya ubukana ni 94%.

Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “ Rubyiruko tube ku isonga mu guhangana na SIDA”.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru