Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Urugendo rwa APR FC rwarangiriye muri Tunisia itinzwe ibitego 4-0 mu majonjora ya CAF champions league

Saturday 23 October 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, yatsinzwe na Étoile Sportive du Sahel ibitego 4-0 ku giteranyo cy’ibitego 5-1 bituma isezererwa itageze mu matsinda.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021 ikipe ya APR FC yari yarekeje muri Tunisia mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions league wabereye kuri Stade Mustapha Ben Jannet Monastir aho igice cya mbere cyarangiye Étoile du Sahel yatsinze igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 17’ gitsinzwe na kizigenza Yassin Chikhaoui kuri penaliti.

Mu gice cya cya kabiri cyatangiye APR FC irushwa cyane niyi kipe yo mu barabu ndetse ikomeza gusatira izamu ishaka ibitego aho baje bigaranzura ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse yaje no kubona ikarita y’umutuku kuri Niyomugabo Jean Claude.

Abatoza ba APR FC baje gukora impinduka zitandukanye aho umusore Nsanzimfura Keddy, Nshuti Innocent, Kwitonda Alain, Manishimwe Djabel na Ruboneka Jean Bosco umutoza yaribyabanjemo basimburwaga na Mugunga Yves, Mugisha Gilbert, Nsabimana Aimable, Nizeyimana Djuma na Ishimwe Anicet kugira ngo areba niba haricyo bamufasha cyane ko habuze utera umupira mu bizamu byaje kuba ingorabahizi kuri APR fc mu buryo bwo kubona ibitego .

Ibintu byahinduye isura mu minota ya nyuma ubwo ikipe ya Étoile Sportive du Sahel yabonye penaliti ku ikosa umukinnyi witwa Buregeya Prince yakoreye Mohammed Dhaoui, ayinjiza neza mu gihe iyi kipe yabonye ikindi gitego nyuma y’umunota umwe, cyinjijwe na Aly Soumah bituma APR FC isuzugurirwa muri Tunisia.

Iyi tsinzi ya Étoile Sportive du Sahel byayihesheje amahirwe yo gutera intambwe yo kugera mu matsinda ya CAF Champions League kugiteranyo cy’ ibitego 5-1 mu mikino yombi mu gihe ikipe ya APR FC izakina ijonjora rya 3 rya CAF Confederation Cup.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu bivuze ko isigaranye amahirwe agerwa ku mashyi mu mikino nyafurika, aho igomba yo gushaka itike mu mikino ya CAF Confederation Cup igomba kuzakina mu mpera zuku kwezi.

Ugusezererwa kwa APR FC bivuze ko isigaranye amahirwe amwe yo kugerageza andi mahirwe yayo mu mikino nyafurika, aho igomba gushaka itike mu mikino ya CAF Confederation Cup.

**Dore abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Etoile Sportive du Sahel*

 Ali Jemal, Houcine Benayada, Saddam Ben Aziza, Ghofrane Nawali, Youcef Laouafi, Jacques Mbé, Oussema Abid, Yassine Chikhaoui, Yassine Amri, Tayeb Meziani na Zineddine Boutmene.

*Dore Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC*

Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel (c), Kwitonda Alain na Nshuti Innocent.

Ikipe ya APR FC igomba gufata rutemikirere ibavana muri Tunisia kuri iki cy’umweru tariki ya 24 Ukwakira 2021 , bikaba biteganijwe ko iyi kipe izagera mu Rwanda Kuwa Mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru