Urugereko rw’urukiko rukuru rukorera wa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwateye utwatsi icyifuzo cya Aimable Karasira Uzaramba n’abamwunganira mu mategeko cyo guhabwa igihe cyo gutegura kwiregura ku byaha akurikiranyweho.
Abunganira Karasira bavugaga ko bamaze igihe gito cyane bemeranyijwe nawe gutangira kumwunganira, bongeraho ko batoroherezwa n’igororero Karasira afungiyemo ngo bashobore kubonana mu buryo bukwiye bwo gutegura urubanza rwe.
Mu minsi ishize abunganiraga Karasira bari bikuye mu rubanza abandi baraaniranwa, ariko harimo n’impamvu zuko atari afite igihembo cya Avoka. igihe urukiko rwanzuye ko akwiye kwemererwa gufata mu mafaranga ye agakuramo ay’abamwunganira, Karasira yatangiye gushaka abandi banyamategeko.
Karasira n’abamwunganira , Me Bikotwa Bruce na Gashema babwiye urukiko ko batemererwa na gereza ya Mageragere afungiyemo kwinjiza ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa (computer) ngo bashobore gutegurana urubanza n’umukiriya wabo, kandi ko batemererwa gukoresha mudasobwa za gereza.
Kuri uyu wa mbere , Karasira yagombaga gutangira kwiregura ku birego by’ubushinjacyaha.
Umushinjacyaha yifashishije zimwe muri video z’ibiganiro Karasira yatangaga ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwe rwa Youtube, ndetse na zimwe mu nyandiko ze yazitanzeho ibimenyetso avuga ko bigize ibyaha birimo gupfobya no guhakana jenoside, gukurura amacakubiri mu banyarwanda no gukwirakwiza ibihuha. Kuri ibyo byaha hiyongeraho icyo kuterekana inkomoko y’umutungo we.
Ni ibyaha Karasira aburana ahakana, akavuga ko we nk’impirambanyi mu biganiro bye yashyiraga ahagaragara ukuri cyane cyane kuri jenoside, kandi akanenga ibitagenda.
Ni mu gihe abandi babonaga ibyo biganiro nk’ibirwanya cyangwa byibasira ubutegetsi.
Abamwunganira basabaga urukiko kubaha umwanya uhagije wo kureba izo video no kuzisesengura bari kumwe n’uwo bunganira ngo kuko hari n’imwe muri izo (video) atemeranyaho n’ubushinjacyaha kandi itagaragara muri systeme y’urukiko ababuranyi bahuriramo.
Umushinjacyaha ndetse n’urukiko bavuze ko kubongerera ikindi gihe ari ugutinza urubanza rugiye kumara imyaka ibiri.
Umucamanza yategetse ko urubanza rugomba gukomeza kandi ko Karasira n’abamwunganira bahabwa ibibashoboza kuba bapakurura video zose bifuza kuri urwo rubanza.
Ku kijyanye no kwimurira Krasira mu rindi Gororero
Umucamanza yavuze ko yatanze icyifuzo cy’uko Karasira yavanwa muri gereza ya Mageragere i Kigali akimurirwa muri gereza ya Mpanga i Nyanza hafi y’urukiko kugira ngo ashobore kuburana.
Karasira Aimable, w’imyaka 48, yasabye ko yaguma i Mageragere kandi urubanza rwe ntirube ku minsi ikurikiranye cyane ngo kubwo ’’kumfasha kubera uburwayi bwo mu mutwe’’.
Agira ati: ’’Mageragere maze kuyimenyera, niyo ndize abo tubana bazi uko bampoza. Sinshaka kubona andi masura kuko byangiraho ingaruka’’.
Mu gihe cyashize muri uru rubanza Karasira yagiye agaragariza urukiko ko afite indwara y’agahinda gakabije yatewe n’ingaruka za jenoside.
Gusa abaganga b’inzobere biyambajwe n’urukiko bagaragaje ko afite ubwenge bukora neza ku buryo bitamubuza kuburana ku byaha aregwa.
Urukiko rwategetse ko urubanza rugomba gukomeza muri iki cyumweru ndetse n’icyumweru gitaha.
Isooko: BBC






















