Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Mauritania rwaguye ibyerekezo bya RwandAir

Thursday 24 February 2022
    Yasomwe na

U Rwanda na Mauritania byashyize umukono ku masezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere, yemerera Sosiyete RwandAir gutangira ingendo zijya n’iziva muri Mauritania.

Ni amasezerano avuye mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Perezida wa Mauritania Mohamed Ould Cheikh Mohamed Ahmed Ould Ghazouani, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yasoje kuri uyu wa Kane taliki ya 24 Gashyantare 2022.

Uretse kuba ingendo zizajya zikorwa hagati y’ibihugu byombi, amasezerano yasinywe yemerera Sisosiyete ya RwandAir uburenganzira bwo kujyana no gukura abagenzi mu bindi bihugu bajya cyangwa bava muri Mauritania (Fifth Freedom Rights).

Perezida Kagame na mugenzi we banaganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo izirebana n’umutekano ku Mugabane w’Afurika, ndetse banagaruka ku buryo hakenewe uburyo bushya buhamye bwo kwerekeza ubushobozi mu gushyigikira ibikorwa bihuza ibihugu by’Afurika bikajyana no kubaka ubushobozi bwa buri gihugu kigize uyu mugabane.

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda Stephanie Nyombayire, yavuze ko Abakuru b’Ibihugu byombi banaganiriye ku ngamba zikwiye gufatwa mu gushyigikira ibihugu byagizweho ingaruka n’ibibazo byabaye akarande ku mugabane w’Afurika hamwe no gushyira mu bikorwa ibisubizo bigamije gutanga umusaruro w’ingenzi mu iterambere rirambye.

Perezida Kagame yasuye Mauritania nyuma yo kuva muri Senegal, aho yari yitabiriye umuhango wo gutaha Sitade yitiriwe Abdoulaye Wade, aho yari kumwe na Perezida wa Senegal Macky Sall na Recip Erdogan wa Turukiya, Adama Barrow wa Gambia na George Weah wa Liberia.

U Rwanda na Mauritania ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano wihariye by’umwihariko ukaba ujyanye n’ubuhahirane, ariko byombi bikaba bitarashinga z’Ambasade ku mpande zombi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru