Uringiyeimana n’umwe mu bagore b’intwari zu Rwanda ubarizwa mu cyiiro cy’I MENA abaka ari mugore wa rwanyije poloticyi bi yariho kubutegetsi muri yogihe,
Mu ijoro ryo kuwa 6 Mata rishyira kuwa 7 Mata 1994, indege y’uwari Perezida Juvenal Habyarimana yari iturutse i Dar es salaam muri Tanzania, yarashwe biba imbarutso yo gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, hicwa abatutsi mu bice bitandukanye by’igihugu n’Abanyapolitiki batari bashyigikiye uwo mugambi mubisha Wuringiyeimana nawe yapfuye muri ryo joro .
Kuwa 7 Mata ni umunsi utazibagirana mu mateka y’Abanyarwanda, ubwo icuraburindi, amarira n’imiborogo byatahaga mu Rwanda mu minsi 100 gusa imbaga y’abana barwo isaga miliyoni ikicwa urw’agashinyaguro, kubera politiki mbi y’urwango, ivanguramoko n’amacakubiri yabibwe n’ubutegetsi bubi ikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nk’uko Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) igaragaza ko kuri iyi tariki mu byerecyezo bine by’igihugu udasize mu Mujyi wa Kigali Abatutsi bahizwe bukware bakicwa, na Uwiringiyimana Agathe wari Minisitiri w’intebe n’umugabo n’ abasirikare 10 b’Ababiligi bari bashinzwe kumurinda bihita bahagwa.
Uwiringiyimana warwanyije cyane politiki y’ivangura ya Perezida Habyarimana, urupfu rwe ntirwasize abandi banyapolitiki batari bayishyigikiye uyumunsi n’ubwe muntwari kuko yaharaniye ukuri akirengagiza inyungu ze bwite agihitamo kuvuga ukuri no kurwanya polotike yari igamije gutsemba abatutsi kumugaragaro byamuviriyemo urupfu.
ugarutse ku ‘’Intwari’’ ni umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’ amananiza kugeza no kurupfu .
Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu: Imanzi, Imena n’Ingenzi. Yitwa intwari ‘umuntu utakiriho’, ukiri muzima ntibishoboka ko yitwa yo. Ibi biterwa ni uko haba hatinywa ko ashobora yenda kuzahemuka kumwambura iryo zina bikazagorana. Uwakoze ibyiza by’indashyikirwa niyo akiriho hategerezwa ko apfa kugirango yambikwe iryo kamba.

















